Umunyamakuru David Bayingana yavuze amagambo akomeye kuri Ish Kevin. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'imikino David Bayingana usanzwe ukora kuri BnB fm, akoresheje urubuga rwe rwa Instagram yagize icyo asaba abakunzi bimyidagaduro ndetse numuziki anavuga ijambo rikomeye ku Muhanzi ukunzwe muri iyi minsi mu njyana ya Trappish. Ibi David yabitangaje Nyuma yuko uyu Ish Kevin yakoze igitaramo cye cya mbere kikagira umusaruro ugaragara aho Bantu bitabiriye bari bishimiye kuba muri icyo gitaramo, muri make Ish Kevin ndetse nabandi bahanzi baserutse muri iki gitaramo baratwitse tuvuze mukinyarwanda kigezweho. David Bayingana yavuze mu rurimi rwicyongereza tugenekereje mukinyarwanda yagize ati 'Nkabakunzi ba muzika dukwiye kwita kuri uyu musore muto… Ni imali.' Arongera ati yewe Ish Kevin komeza uguruke.



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-david-bayingana-yavuze-amagambo-akomeye-kuri-ish-kevin/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)