Ngiyi inkuru y'inshamugongo kuri Maneke wari ufite ibiro 300. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo nibwo twabagejejeho inkuru ya Uwimana Ingabire Jacqueline wamamaye nka Maneke wari urembeye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri,  nyuma yo gufatwa n'uburwayi bwa stroke https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-cyane-kuri-wa-mubyeyi-wibiro-300-mwakunzedore-uko-bimugendekeyevideo/, kuri ubu inkuru y'inshamugongo ni uko uyu mubyeyi yitabye Imana.

Inkuru y'urupfu rwa Maneke yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 nkuko tubikesha Big town Tv ikorera kuri Youtube.

Jacqueline yakunzwe nabatari bake mu Rwanda, kubera uburyo byari biteye amatsiko kumva umuntu upima ibirori 300 byose.Uyu mubyeyi yari atuye mu Karere ka Musanze aho yakoreraga akazi k'ubucuruzi yakoreraga mu isoko rya Musanze.

Imana imuhe iruhuko ridashira. 



Source : https://yegob.rw/ngiyi-inkuru-yinshamugongo-kuri-maneke-wari-ufite-ibiro-300/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)