Umunyamakuru Bianca yasubije abavuga ko yamabara ubusa (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa ISIBO TV, Bianca yasubije abantu bavuga ko yambara ubusa atari byo ko ahubwo ari imideli(fashion) bityo ko abantu batabizi na none atabarenganya.

Uyu mukobwa urimo gutegura ibirori bizitabirwa n'abantu biyizeye mu kurimba yise 'Bianca Fashion Hub' bizaba tariki 23 Ukwakira 2021.

Ifoto yakoresheje kuri 'post' itegura iki kirori, aba yambaye agakoti imbere bigaragara ko nta kintu kirimo, niho bamwe buririye bamubwira ko yambaye ubusa.

Aganira na ISIMBI, Bianca yavuze ko ari umuntu wambara ibintu byose, ariko ashimangira ko atari yambaye ubusa ahubwo ari imideli.

Ati 'Ikintu wowe wifuza ko nambara ntabwo ari itegeko ko ncyambara , ntabwo tuzahora mu bintu bimwe, ikindi ndi umuntu wambara ibintu byose, uzambona nambaye nk'abahungu, hari umuntu unkunda nambaye imishanana… Abantu bambyumve neza iyi foto nta busa burimo, ni imdieli(fashion) ariko ababibonye bwa mbere bakavuga gutyo, ibyo ndabyakira ariko abazi imideli bazi ko bibaho.'

Ibi birori arimo ategura bizabera kuri Onomo Hotel mu Kiyovu, abazabyitabira bazasabwa kuba bipimishije Covid-19 ndetse barikingije urukingo rumwe.

Ifoto ya Bianca yatumye abantu bamubwira ko yambaye ubusa



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-bianca-yasubije-abavuga-ko-yamabara-ubusa-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)