Umugore yakuwe umukasi mu nda yari amaranye imyaka 7 yose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore ukomoka muri Sierra Leone yakuwe umukasi mu nda yari amaranye imyaka 7 nyuma y'aho umuganga wamubaze yibagiwe kuwukuramo awumusiga mu nda.

Zainab Kamara,ukomoka mu karere ka Port Loko muri iki gihugu, yarabazwe ariko ntibyagenda neza abura umwana we.

Ikibabaje kurusha ibindi,umuganga wamubaze yamudoze yibagiwe kumukura mu nda umukasi yakoreshaga birangira awumaranye imyaka 7 mu nda.

Ikinyamakuru Sierraloaded kivuga ko kubera ubu burangare, Madamu Zainab yari amaze imyaka 7 ababara. Amashusho yafashwe n'imashini [x-ray] yerekanye ko hari ikintu kimuri mu nda birangira yongeye kubagwa.

Amakuru avuga ko abaganga batinyaga kubaga uyu mugore kuko batekerezaga ko bishobora kumuteza akaga.

Nyuma y'imyaka 7 mu kababaro, uyu mukasi yawukuwemo n'inzobere yo mu kindi gihugu bahuriye mu bitaro bya Masanga mu Karere ka Tonkolili muri Sierra Leone.

Perezida w'inama y'abagore bo muri Sierra Leone (WIMSAL) Femi Jarret Coker yanditse ku rubuga rwa Facebook asaba guverinoma na Minisiteri y'ubuzima n'isuku gukora iperereza kuri uyu muganga wakoze ririya kosa rikomeye, ndetse ahamagarira abantu bafite ibibazo nka biriya kubivuga.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yakuwe-umukasi-mu-nda-yari-amaranye-imyaka-7-yose

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)