Rutsiro:Umwarimu yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Umusigire w'Umurenge wa Boneza, Mbanzabugabo Jean Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibi byakozwe mu ijoro ryo wa Kabiri tariki 5 Ukwakira 2021, mu Kagari ka Bushaka, Umudugudu wa Bikono.

Ati 'Ni byo koko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mwarimu, abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze arimo gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe. Basanze ari gutaka bamenyesha inzego z'umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge natwe tumushyikiriza Polisi.'

Mbanzabugabo yaboneyeho kwibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe ku muntu uwo ari we wese wabonwa arimo gukora amahano nk'ariya.

Uyu mwarimu ukekwaho gusambanya umukobwa w'imyaka 31 ufite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe yahise agezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

Ukekwaho gusambanywa we yahise ajyanwa ku Bitaro bya Murunda muri One Stop Center ngo abashe kwitabwaho.

Hari amakuru avuga ko uyu mwarimu yari yanyoye inzoga mu gihe we ibyo ashinjwa abihakana akavuga ko ari ukumwanga kubera ko bamushinja kugira ibigambwa (amwe mu marozi akunze kugaragara mu karere ka Rutsiro).

Source:IGIHE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rutsiro-umwarimu-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-gusambanya-umukobwa-ufite-ubumuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)