Rutahizamu ukomeye wa Rayon yiyerekanye ari gutumura Shisha yaciwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande ukomoka muri DR Congo, abinyujije kuri Instagram Stories ye, yashyize hanze amashusho amugaragaza arimo atumura iyi shisha.

Aho yarimo anywera iyi shisha ntabwo hagaragara niba ari mu Rwanda cyangwa se iwabo muri DR Congo, ni mu gihe mu Rwanda iki kiyobyabwenge muri 2018 cyabujijwe kongera gukoreshwa mu Rwanda.

Asohoye aya mashusho mu gihe imyitozo y'iyi kipe irimbanyije yitegura shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mwaka w'imikino wa 2021-22 uzatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rutahizamu-ukomeye-wa-Rayon-yiyerekanye-ari-gutumura-Shisha-yaciwe-mu-Rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)