Rulindo: Abarimu barasaba kwishyurwa ibirarane by'imishahara batahembwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarimu babwiye Kigali Today ibi, ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye zibafite mu nshingano kugeza ku rwego rw'Akarere, basaba kwishyurwa ibyo birarane, ariko ngo kugeza ubu, bikaba ntacyo bitanga.

Umwe mu batangiye akazi muri Mutarama 2021, usangiye ikibazo na bagenzi be, cyo kuba atarahembwe ukwezi kwa Mutarama ndetse n'ukwakurikiyeho kwa Gashyantare, agira ati: “Ni ikibazo kidukomereye kubona bigeze iki gihe tutarishyurwa iyo mishahara. Guhera mu kwa gatatu twishyuza ayo mezi yombi, twategereje amafaranga, tubonye bidushobeye tuniyambaza Akarere, duhamagara ku matelefoni bigera n'ubwo twandika amabaruwa, tubagaragariza ikibazo cyacu; none biracyari ahongaho, nta gisubizo gifatika twigeze duhabwa kugeza ubu”.

Iki kibazo ku ikubitiro abarimu biganjemo abo mu mashuri abanza n'ayisumbuye yo mu Karere ka Rulindo bari bagisangiye ari benshi, ariko ubwo byageraga muri Mata uyu mwaka, ngo hari abishyuwe abandi basigara n'ubundi batishyuwe, ari na bo bakomeje gutakamba basaba ko ikibazo cyabo gikemuka.

Ngo kuba bageze iki gihe kiri gusatira impera y'umwaka bakiberewemo umwenda w'ayo mafaraga y'imishahara, ntibanagaragarizwe ikibazo cyabayeho, aba barimu babifata nko kubarangarana.

Hari uwagize ati: “Nkanjye ayo mafaranga nateganyaga kuyazigama mu bimina duhuriyemo na bagenzi banjye, mvuga nti nagwira nzayashore mu buhinzi n'ubworozi, niteze imbere nk'abandi; None ubu dore igihe kirenga amezi umunani kirashize twiruka mu buyobozi ngo buduhe ayo mafaranga, bwaraducecekanye buratwihorera; twe abatarigeze bishyurwa icyizere ndabona kigenda kiraza amasinde. Kandi rwose ntibyumvikana ukuntu iki gihe cyose gishira, ikibazo kizwi n'inzego zose ariko kikaba kidakemuka. Ubu se umuntu ntiyabyita uburangare?”.

Ati: “Namwe muzi ukuntu muri twa dufaranga duke mwarimu ahembwa, ari two avanamo ubukode bw'inzu, ayo ahahisha no kurihira abana minerivale. Twibaza impamvu ababishinzwe birengagije ibi, bakaba bakomeje kuryama ku dufaranga twacu twari ku mpamvu zidasobanutse. Ubu koko bazi ko tubayeho dute?”

Turacyagerageza kuvugisha ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo, mu gihe bwagira icyo butangaza kuri iyi nkuru, turabibagezaho,…




source : https://ift.tt/3Ac7tkA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)