Ruhango: Ukwakira kurarangira urubyiruko rwubatse ibiro icyenda by'imidugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro icyenda by
Ibiro icyenda by'imidugudu ni byo bigiye kubakwa

Urubyiruko rw'abakorerabushake rusaga 2,500 nirwo rurimo kwitabira ibikorwa by'imirimo itandukanye birimo no kubaka uturima tw'igikoni, aho biteganyijwe ko nibura Ukwakira kuzarangira bubatse udusaga 350, n'ubwiherero 450 mu mirenge yose igize Akarere ka Ruhango.

Umuyobozi w'abakorerabushake bo mu Karere ka Ruhango, Rukundo Felix, avuga ko kugira ngo ibikorwa byabo bigerweho nta handi bakura amafaranga usibye gukoresha imbaraga no kwitanga kuri bike buri wese afite akaba asaba abiyumvamo gutanga ubufasha bashobora kugira ibyo babafashamo.

Agira ati “Gukorera ubushake bisaba gushaka imbaraga byaba ngombwa hejuru yo kwigomwa mukagira aho mukomanga kandi ku bufatanye n'izindi nzego tugenda duhuza imbaraga tukaba twagenera umuntu nk'iyo nka, kandi buriya iyo uri imbaraga z'igihugu ushyiramo imbaraga kandi ukegera bagenzi bawe ngo n'abatariyumvamo kutwegera babitinyuke”.

Ukwakira kuzasozwa urubyiruko rukoze ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y
Ukwakira kuzasozwa urubyiruko rukoze ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Busabizwa Parfait, atangaza ko urubyiruko rw'abakorerabushake rugaragaza icyizere mu guteza imbere igihugu, urugero ruri hafi rukaba ari uko bitwaye cyane mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

Avuga ko nk'imbaraga z'igihugu Leta ikomeza gushyiramo ingufu kugira ngo ejo hazabe heza, igihugu kizabe gifite urubyiruko rwigishijwe kandi rufite indangagaciro zo kucyitangira n'urundi rubyiruko kwitabira.

Agira ati “Icyo dusaba urubyiruko ni uko barushaho kuba benshi bakagira urukundo ku gihugu nta kindi bategereje, natwe tukaba twabona ikibafasha cyo kubakura aho bari bajya ahandi no kubafasha gushyira mu bikorwa gahunda zabo”.

Avuga ko muri uku kwezi urubyiruko ruzihatira gufatanya n'ubuyobozi kwesa imihigo y'ubukangurambaga muri gahunda za Leta, no kurushaho kurwanya ibyaha, no kuzagira uruhare mu matora y'abayobozi b'inzego z'ibanze ateganyijwe muri uku kwezi k'Ukwakira n'Ugushyingo.

Urubyiruko rusaba n
Urubyiruko rusaba n'abandi bafite ubushobozi kurutera ingabo mu bitugu

Umwaka ushize, urubyiruko rw'abakorerabushake mu Ntara y'Amajyepfo rwakoze ibikorwa bifite agaciro k'asaga miliyoni 500frw, uku kwezi kukaba kuzasozwa abo mu Karere ka Ruhango bakoze ibikorwa by'agera kuri miliyoni 10frw.

Ibikorwa by'ubukorerabushake bizamara iminsi 30 mu Gihugu hose byaratangiranye n'itariki ya 01 Ukwakira 2021, itariki izwiho ko ari bwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangizwaga ku ya 01 Ukwakira 1990.




source : https://ift.tt/2YFe9uH
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)