Rubavu: Polisi yafashe abibaga mubazi z'amazi z'abaturage bakajya kuzigurisha muri RDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu, bafashe abantu bane bacyekwaho kuba bitwikiraga ijoro bakajya mu ngo z'abaturage bakiba mubazi z'amazi bakajya kuzigurisha umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abafashwe bose bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Umuganda, Umudugudu wa Kabuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ndetse no mu buyobozi bw'ikigo gikwirakwiza amazi (WASAC).

Yagize ati 'Abaturage bagiye batanga amakuru bavuga ko barimo kwibwa za mubazi z'amazi, byaje kugera ku kigo gikwirakwiza amazi na cyo gitanga amakuru.

Ku ikubitiro iki kigo cyacyekaga umukozi wacyo witwa Bigirimana Edouard hatangira iperereza amaze gufatwa yavuze abo bafatanyaga muri ubwo bujura. Iwe hafatiwe mubazi 16 kwa mugenzi we Nsengimana hafatirwa mubazi 34.'

CIP Karekezi akomeza avuga ko mu makuru yatanzwe na bariya bafashwe uko ari bane bavuze ko hari umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari warabahaye isoko ryo kujya bamushyira izo mubazi na we akazigurisha mu baturage b'iwabo.

Imwe yayiguraga amafaranga y'u Rwanda ari hagati y'ibihumbi bitanu n'ibihumbi icumi. Bavuga ko ari ibintu bari bamazemo iminsi ariko ntibibuka izo bari bamaze kumushyira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba kujya bihutira kuyatanga hakiri kare.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira hatangire iperereza ryimbitse.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y'iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-polisi-yafashe-abibaga-mubazi-z-amazi-z-abaturage-bakajya-kuzigurisha

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)