Urubyiruko rwiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byavuzwe ubwo hatangizwaga ukwezi k’ubukorerabushake, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021.

Mu gutangiza uku kwezi urubyiruko rw’abakorerabushake rwafatanyije n’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage bubaka uturima tw’igikoni n’Ibiro by’Umudugugu wa Mbuye.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Rwanda, Murenzi Abdallah, yavuze ko ibikorwa by’ubukorerabushake bikomoka ku bwitange bw’Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

Ati “Amavu n’amavuko y’urubyiruko rw’abakorerabushake akomoka kuri uyu munsi nyirizina kuko urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira mu 2013. Uyu munsi twujuje imyaka umunani uyu muryango ukora.”

Yakomeje avuga ko gutangira k’urubyiruko rw’abakorerabushake bigaragaza igihango bafitanye n’igihugu cyabo cyahereye ku rugamba rwo kubohora igihugu ku itari ya 1 Ukwakira 1990 ubwo Ingabo za RPA zahagurukaga zikiyemeza kubohora igihugu.

Umwe mu rubyiruko witwa Mukangenzi Fortunée ati “Twiyemeje kunganira Leta mu bikorwa biteza imbere abaturage kuko twe nk’urubyiruko dufite imbaraga zo gukora ibikorwa bitandukanye.”

Rukundo Felix we yavuze ko biyemeje kubakira ku byagezweho no kubisigasira.
Ati “Intego twihaye ni ukudatezuka mu gusigasira ibyiza byagezweho mu gihugu cyacu.”

Mu Karere ka Ruhango habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake 25,507.

Muri uku kwezi k’ubukorerabushake hazakorwa ibikorwa birimo kubaka ibiro by’imidugudu icyenda, inzu icyenda z’abatishoboye batagira aho kuba, uturima tw’igikoni 36 n’ubwiherero 50 muri buri murenge n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait, yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje gukora ibikorwa byubaka igihugu no gusigasira ibyiza byagezweho.

Ati “Turashimira urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugera ikirenge mu cya bakuru babo babohoye iki gihugu, bakiyemeza gufasha ubuyobozi n’abaturage mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage kandi bakabikorana ubwitange nta gihembo bakorera usibye gusa urukundo rw’igihugu. Uwo ni umuco mwiza dukomora ku batubanjirije kandi ugomba gukomeza.”

Yashimiye urubyiruko umusanzu rwatanze mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 rufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kugikumira.

Ibikorwa byo gutangiza ukwezi k’ubukorerabushake byahuriranye n’umunsi mukuru wo gukunda igihugu.

Mu Murenge wa Byimana aho byatangirijwe hatanzwe inka ebyiri zirimo iyahawe Isibo yahize izindi ku rwego rw’akarere ndetse n’iyahawe umuturage utishoboye.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishobiye 100 bo mu Karere Ruhango.

Ibikorwa byo gutangiza ukwezi k’ubukorerabushake byahuriranye n'umunsi mukuru wo gukunda igihugu
Mu gutangiza uku kwezi urubyiruko rw’abakorerabushake rwafatanyije n'inzego z’ibanze hamwe n’abaturage bubaka uturima tw'igikoni n’Ibiro by'Umudugugu wa Mbuye
Mu Murenge wa Byimana aho byatangirijwe hatanzwe inka ebyiri zirimo iyahawe Isibo yahize izindi ku rwego rw'akarere ndetse n'iyahawe umuturage utishoboye
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishobiye 100 bo mu Karere Ruhango

[email protected]




source : https://ift.tt/3FaGYj8
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)