RDF yasobanuye ikibazo cy'umutekano cyabaye ku mupaka w'u Rwanda na DRC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyateye ubwoba abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bamwe barahunga, bavuga ko ingabo z'u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo.

Ni igikorwa cyamaze umwanya muto ndetse gihuza ingabo ku mpande zombi zikemura ikibazo.

Itangazo Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda (RDF) yashyize ahagaragara rivuga ko ku wa 18 Ukwakira 2021, inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zakurikiye abacuruza magendu bambukiranya umupaka mu Kagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Abashinzwe umutekano bambukiranyije metero nkeya z'umupaka batabishaka mu gihe bari bakurikiye abo bakora magendu bari bikoreye ibifuka bitazwi bikekwa ko bari bafite n'intwaro.

Iryo tangazo risoza rivuga ko Ingabo z'u Rwanda (RDF) n'Ingabo za DRC bafitanye umubano mwiza kandi bakomeje gufatanya mu bikorwa by'umutekano.




source : https://ift.tt/3b76mc5
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)