Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu mu birori byo kwerekana abakinnyi byanitabiriwe n'abafana (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru ikipe ya Rayon Sports yari yateguye ibirori ngarukamwaka bitari byabaye umwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19, ni ibirori bizwi nka rayon Sports Day aho ubusanzwe iyi kipe yerekaniramo abakinnyi izifashisha mu mwaka w'imikino ndetse bagahabwa na numero bazambara.

Ni ibirori kandi byari byitabiriwe n'abafana, akaba ari bwo bwa mbere abafana b'umupira w'amaguru bari bongeye kugaruka ku kibuga nyuma y'imyaka hafi ibiri.

Ni ibirori byatangijwe no gususurutsa abafana byari byitabiriwe n'abacuranzi b'itsinda rizwi nka Symphony Band, ndetse n'abahanzi nka Khalfan Govinda ndetse na Senderi International Hit ufite indirimbo ebyiri yahimbiye ikipe ya Rayon Sports.

Nyuma yahoo hakurikiyeho umuhango wo kwerekana abakinnyi 28 Rayon Sports izifashisha mu mwaka w'imikino wa 2021/2022, ndetse iza no kwerekana kapiteni mushya wa Rayon Sports ari we Muhire Kevin.

Haje gukurikiraho umukino wagombaga guhuza abakeba Rayon Sports na Kiyovu Sports, umukino utaje guhira ikipe ya Rayon Sports kuko yatsinzwe ibitego 2-1, aho ibya Kiyovu Sports byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenu, mu gihe icya Rayon Sports cyatsinzwe na Essomba William Leandre Onana.

Mu mafoto ni uku ibirori byagenze

Abafana bari bagarutse ku kibuga

Hakurikiyeho kwerekana abakinnyi

Hakurikiyeho umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports




source : https://ift.tt/3b6g5z0
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)