Polisi yerekanye abantu 13 bari bashakaga guturitsa inyubako zikomeye muri Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iperereza rya RIB rigaragaza ko aka gatsiko gakorana n'umutwe w'iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC),muri Kivu y'Amajyaruguru.

Aba bantu bagasanganywe ibikoresho bitandukanye bendaga gukoresha muri uyu mugambi mubisha. Bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu.

Abafashwe bavuze ko bari batumwe guturitsa inyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali zirimo Kigali City Tower, Downtown na Nyabugogo.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Polisi y'u Rwanda, buvuga ko iperereza riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n'umutwe w'iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n'uburyo bwo guturitsa ibisasu.

Polisi yagize iti "Turashimira abantu bagiye bakorana n'inzego z'umutekano kugira ngo haburizwemo ibi bitero. Polisi izakomeza gukorana n'izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk'ibi by'iterabwoba ndetse n'ikindi icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w'Igihugu."

Uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y'Amajyaruguru. Mu bikoresho bitandukanye aka gatsiko kafatanywe harimo intsinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho.

Polisi y'u Rwanda kandi yemeza ko izakomeza gukorana n'izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk'ibi by'iterabwoba ndetse n'ikindi icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w'Igihugu.





Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yerekanye-abantu-13-bari-bashakaga-guturitsa-inyubako-zikomeye-muri

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)