Police y'u Rwanda yataye muri yombi Nturanyenabo Cyprien wahase ikiboko umuturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa gatandatu taliki ya 02 ukwezi kwa 10, ahagana amasaha y'umugoroba nibwo mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga, akagari ka Kagasa mu Mudugudu wa Kiyanja, umugabo witwa Nturanyenabo Cyprien (Sipiriyani) n'umugore we ndetse n'abandi bafatanyije barimo Abimana Claude w'imyaka 35, Sudi na Murundi bahase ikiboko Rugambwa Jean Claude w'imyaka 43 bamuziza ko ngo yaba yishe inkoko ya Sipiriyani.

Uwakubiswe Rugambwa Jean Claude, yateraniwe n'abagabo bane n'umugore wa Sipiriyani aho Abimana Claude yamufashe akamujisha, akamushyira ku bitugu kugirango bamukubite neza ikibuno, bikaba bivugwako we na bagenzi be Sudi ndetse na Murundi batorotse bagishakishwa.

Abaturage baratangaza ko aho hanu habereye urugomo hakunze kurangwa n'induru cyane cyane ziterwa n'inzoga z'inkorano zizwi nk' IGITARAGWEJA zicuruzwa n'uyu mugabo Nturanyenabo Cyprien.
Bikaba bivugwako kari igihe ubuyobozi bw'Umurenge bwigeze kujyayo kuhasura bugira ibyo bumena, ngo ariko uyu mugabo yanze kureka kubicuruza kuko ngo bigira inyungu nyinshi.

Police y'u Rwanda irasaba abaturarwanda ko bakwiye kwitwararika bakubaha ubuyobozi ndetse bakabwizera maze bakirinda ibintu byo gushaka kwihanira kuko ari ibyaha binwa n'amategeko.

Umuturage wa kubiswe yajyanywe ku bitaro bya Kacyiru, basanga ku kibuno huzuye imibyimba y'inkoni, gusa nta mvune yagize nta n'ibisebe yacitse.
Abafashwe bakaba bashyikirijwe RIB station ya Gahanga ikaba ikomeje iperereza.

Follow us at https://twitter.com/ImirasireO
Dusangize amakuru. Twandikire kuri whtsApp 0788251903



Source : https://imirasire.com/?Police-y-u-Rwanda-yataye-muri-yombi-Nturanyenabo-Cyprien-wahase-ikiboko

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)