Perezida Kagame asanga nta mahoro arambye yaboneka hatari ubushake mu miyoborere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame asanga nta mahoro arambye yaboneka hatari ubushake mu miyoborere
Perezida Kagame asanga nta mahoro arambye yaboneka hatari ubushake mu miyoborere

Umukuru w'Igihugu yabivugiye mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama ku mutekano w'isi, irim kubera i Doha muri Qatar, Perezida Kagame akaba yitabiriye iyo nama yifashishije ikoranabuhanga.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka amahoro arambye aho ari ho hose rubishoboye.

Yavuze kandi ko ibibazo birebana n'ubuzima ndetse n'umutekano muke ari ibibazo igihugu kimwe kitabasha kwikemurira ubwacyo, haba muri Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati cyangwa se ahandi hose ku isi.

Avuga ko umutekano muke bigaragarira mu buryo bunyuranye, harimo nk'iterabwoba cyangwa se Jenoside, nk'uko byagendekeye u Rwanda.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyo habayeho ikibazo cy'umutekano muke mu gihugu, cyambukiranya imipaka, kikagira n'ingaruka ku baturanyi ndetse n'akarere kose.

Perezida Kagame kandi avuga ko n'ubwo hagiye habaho amahirwe menshi yo kwigira ku byabaye mu mateka, ibi bibazo by'umutekano muke bitigeze bigabanuka.

Umukuru w'igihugu yatanze urugero rwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, aho hamaze imyaka irenga 20 hari ingabo z'Umuryango w'Abibumbye mu bikorwa byo kugarura amahoro, ariko zikaba nta musaruro zatanze ku mutekano w'icyo gihugu.

Ibyo kandi ngo byanagaragaye muri Afghanistan, n'ubwo na ho hari hamaze imyaka 20 hari ingabo z'umuryango mpuzamahanga.

Perezida Kagame avuga ko ibyo avuga bitagamije kugira uwo binenga, ko ahubwo byagakwiye gutuma abayobozi babona ko hari ikintu kitagenda neza mu buryo bwo gukemura ibibazo by'umutekano muke.

Yunzemo ko ikibazo atari ukubura amafaranga cyangwa se ubushake, kuko ugendeye no ku mateka y'u Rwanda, ubu rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro aho rubishoboye hose.

Aha yatanze ingero z'Ingabo z'u Rwanda ziri mu bihugu binyuranye mu bikorwa byo kugarura amahoro, zaba izagiyeyo binyuze mu Muryango w'Abibumbye, mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe cyangwa se binyuze mu masezerano ibihugu biba byaragiranye.

Perezida Kagame kandi yanakomoje ku busumbane bwagaragaye mu guhererekanya inkingo za Covid-19, byagize ingaruka by'umwihariko kuri Afurika.

Yongeyeho ko ibyo na byo bikwiye kwitabwaho, kuko umutekano n'ubuzima ari inkingo zitagomba gusigana.

Umukuru w'igihugu kandi yabajijwe icyo avuga ku bashidikanya ku iterambere u Rwanda rugezeho, avuga ko na we yibaza nk'iyo rutaza gutera imbere cyangwa ngo ruzuke, icyo abo banenga iterambere ryarwo ubu baba bavuga.




source : https://ift.tt/3v2NZxX
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)