Nyagatare: Mu byumweru bibiri abantu 27 bafashwe bambukiranya umupaka mu buryo butemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021, mu kiganiro ku mutekano mu Ntara y'Iburasirazuba by'umwihariko mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, ikiganiro yatanze kuri Radio ya Nyagatare.

CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Akarere ka Nyagatare gakunze kurangwamo ibyaha by'urugomo nko gukubita no gukomeretsa ndetse no gusambanya abana ahanini bitewe n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.

By'umwihariko ngo mu byumweru bibiri bishize, mu Karere ka Nyagatare hafashwe abantu 37 binjiza ibiyobyabwenge ndetse n'abandi 27 bambukiranyije umupaka mu buryo butemewe.

Ati “Mu byumweru bibiri bishize mu Karere ka Nyagatare gusa hagaragaye abantu 37 bafatanywe ibiyobyabwenge ubu bari mu butabera bari gukurikiranwa, hagaragaye kandi abantu 27 bambukiranya imipaka badafite ibyangombwa bibemerera.”

CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko ari inshingano y'abaturage kurinda umutekano, gutanga amakuru no gukumira icyaha kitaraba.

Yasabye abaturage mu Isibo kwicara bakareba igihungabanya umutekano wabo bagafata ingamba zo kugikumira, aho bibaye ngombwa bakitabaza ubuyobozi bwisumbuyeho.




source : https://ift.tt/3phORhl
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)