Nyagatare: Batangariye inyana yavukanye igisa n'icebe ry'inka yabyaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwarimu muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare, wigisha mu ishami ry'Ubuvuzi bw'amatungo, Dr Ndazigaruye Gervais, avuga ko nk'umuntu wahamagawe iyo nyana ikivuka yasanze ibyabaye ari uko inyana yavukanye ibibazo (abnormality) ariko mu by'ukuri atari icebe nk'uko aborozi babivugaga.

Ati “Jye bampamagaye bambwira ko yavukanye icebe nk'iry'inka yabyaye, abandi bakavuga ko yavukanye ibyo bita ingoma, mpageze bati ingoma ijya hafi n'umukondo ariko n'ubundi byari byaraturutse ku mukondo biragenda bigera mu icebe.”

Dr. Ndazigaruye avuga ko bikunze kubaho ko inyana ivukana ibibazo bidasanzwe (abnormalities), iriya yo ikaba yari ifite ikibazo cy'uburwayi bwa ‘hernia' butuma amara iyo abonye icyuho ashobora kunyuramo ava mu nda akajya aho atagomba kuba.

Avuga ko inyana yavukanye uburwayi bwa ‘hernia' ndetse yarageze mu icebe ariko ngo biravurwa bigakira.

Icyakora ngo buriya bwoko bwa ‘hernia' bugera mu icebe ngo ntibukunze kuboneka kuko ubusanzwe ngo haboneka ubufata hafi y'umukondo.

Agira inama aborozi kujya bitabaza abavuzi b'amatungo babyigiye mu gihe bahuye n'ibidasanzwe mu bworozi kuko kwivurira bishobora guteza ibindi bibazo kimwe no gukeka ko ibyabaye ari amahano.

Ati “Ubundi muri buri murenge Leta yashyizemo abaganga kandi babifitiye ubushobozi, bitashoboka bakitabaza abikorera na bo barahari mu mirenge cyangwa se bakitabaza kaminuza kuko nicyo ibereyeho, harimo gufasha aborozi no kubagira inama mu bworozi bwabo.”

Kuri ubu iyi nyana yavutse mu buryo budasanzwe yarabazwe, amara asubizwa mu nda akurwa mu icebe ku buryo imeze neza.




source : https://ift.tt/3Ab9jCr
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)