Nyagatare: Babiri bafatanywe amasashe arenga ibihumbi 21 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyaneza yafatiwe mu Murenge wa Mimuli mu Kagari ka Rugali, Umudugudu wa Isangano, yafatanywe amasashe ibihumbi 20 na ho Nyiransengimana yafatiwe mu Murenge wa Rwempasha, mu Kagari ka Mishenyi, Umudugudu wa Kinunga afite amasashe 1,800.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko abo bantu bafashwe ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano.

Yagize atin “Nyiransengimana avuga ko hari abantu bo muri Uganda bamuhaye ariya masashe bayamuhera ku muyanja atagiye Uganda. Inzego z'umutekano zamufatiye mu Murenge wa Rwempasha ari na ho atuye. Munyaneza we yafashwe avuye muri Uganda yagiyeyo kwizanira ariya masashe ibihumbi 20 yafatanywe”.

CIP Twizeyimana yakomeje akangurira abantu kwirinda kujya mu gihugu cya Uganda ku bw'impamvu z'umutekano wabo, anabibutsa ko ubucuruzi bwa magendu n'ibindi bicuruzwa bitemewe bihanirwa n'amategeko.

Ati “Abaturage tubagaragariza impamvu nyinshi bagomba kwirinda buriya bucuruzi bwa magendu. Hari ukuba iyo bageze muri kiriya gihugu bafatwa bakagirirwa nabi, kuba bajyayo bagakurayo icyorezo cya COVID-19 no kuba bashobora guhura n'ibibazo byatuma babura ubuzima kuko bambuka ibihugu bihishahisha ku buryo bakwitiranywa n'abagizi ba nabi, ikindi kandi buriya bucuruzi buhanirwa n'amategeko.”

Yakomeje yibutsa abantu ko inzego zisobanukiwe n'ibijyanye n'ibidukikije zagaragaje ko amasashe yaginza ibidukikishe kuko atabora ndetse n'iyo atwitswe ahumanya ikirere. Ni mu gihe bariya bafashwe bavuze ko ayo masashe yari ayo kuzagurisha ku bacuruzi bakazajya bayapfunyikiramo abakiriya ibyo baba baguze.

Abafashwe bahise bashykirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza, nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y'u Rwanda.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n'icuruzwa ry'amasashe n'ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n'ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n'ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ingana n'inshuro icumi (10) z'agaciro k'ayo masashe n'ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko Umuntu uranguza amasashe n'ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n' ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n'ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n'ibyo bikoresho akabyamburwa.




source : https://ift.tt/3B5B4xm
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)