Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita Apfa-VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

VIDEO: NYABUGOGO IMODOKA YAKANDAGIYE UMUNTU AHITA APFA

Abari aho byabereye baganiriye na Televiziyo ya BTN ari nayo dukesha iyi nkuru, batangaje ko nyakwigendera yasaga n'unaniwe nuko akajya kugama izuba munsi y'iyo mudoka yamuhitanye.

Umwe ati" Urabona hari igihe ukora ukananirwa ugashaka ahantu hari agacucu kugira ngo uruhukeho gato.We nkeka ko yatekereje ko imodoka yagiye munsi yapfuye itari buhaguruke, agwa agacuho umushoferi w'iyi modoka agiye gutsimbura ntiyamenya ko munsi harimo umuntu agihaguruka amukandagira umutwe urasandara ahita apfa"

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa muburuhukiro

Abari aho iyi mpanuka yabereye bahamije ko uyu mushoferi atari agambiriye kumugonga ko ahubwo atamenye ko munsi y'imodoka harimo umuntu.

Iyi modoka yagonze uwo mugabo, nta birango cyangwa amarange isize ngo habe hamenyekana kompanyi ibarizwamo, gusa iyo urebye imbere kuri iyo modoka hometseho icyapa cya kompanyi ya Companion Safaris Africa isanzwe itwara ba mukerarugendo.

Ikirango cya kampani yiyi modoka.

Imyirondoro ya Nyakwigendera ntiratangazwa, gusa bamwe mubo bakoranaga bavuze ko yari umugabo wubatse ufite abana ndetse akaba yari amaze imyaka irenga 10 kuri iyo seta.

Umushoferi w'iyi modoka we yahise atabwa muri yombi n'inzego z'umutekano mu gihe iperereza rikiri gukorwa.

Abashinzwe umutekano bahise bahagera.
Inkuru ya BTN TV



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nyabugogo-kwasiteri-yakandagiye-umutwe-w-umuntu-ahita-apfa-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)