Nta wemerewe gutegera muri gare: Uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri bazatangira ku wa 11 Ukwakira 2021, gusubira ku mashuri yabo batagize ikibazo cyo kubura imodoka no kubarinda izindi ngorane bashobora guhurira nazo mu nzira.

Ku ikubitiro ku wa 7 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Muhanga, Nyanza, Musanze, Rusizi, Gatsibo na Nyagatare.

Ku munsi uzakurikira tariki ya 8 Ukwakira 2021 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biherereye mu Turere twa Huye, Gisagara, Gakenke, Ngororero, Nyabihu na Bugesera.

Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukwakira hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo muri Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Gicumbi, Rulindo, Karongi, Rutsiro, Ngoma na Kirehe.

Biteganyijwe ko abanyeshuri bazagenda nyuma ari abazahaguruka ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021. Aba ni abiga mu bigo biherereye mu Turere twa Kamonyi, Burera, Rubavu, Nyamasheke, Rwamagana na Kayonza.

Biteganyijwe ko nta munyeshuri uzategera imodoka ahasanzwe hategera abagenzi mu buryo rusange hazwi nka ‘gare’ ahubwo hazashyirwaho ahantu runaka bazajya bahagurukira. Abo mu Mujyi wa Kigali bo bazahagurukira kuri stade i Nyamirambo.

Nesa yibukije ababyeyi bose ko bagomba kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku ishuri butarira.

Abanyeshuri kandi basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’ingendo ndetse banageze ku ishuri.

Abanyeshuri bo muri Kigali bazafatira imodoka zibasubiza ku mashuri yabo kuri Stade ya Kigali iherereye i Nyamirambo



source : https://ift.tt/3l4OTqk
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)