Nta COVID-19 yagaragaye mu bakozi n’abakiliya b’utubari bapimwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021 nibwo inzego z’ubuzima zafashe ibipimo mu tubari two hirya no hino muri Kigali. Ku ikubitiro haherewe ku tubari 13 nibura muri buri kamwe hagenda hapimwa abantu 50

Ni muri gahunda yatangijwe yo kumenya uko ubwandu buhagaze ahahurira abantu benshi, kuko igikorwa nk’iki na none cyari giherutse gukorwa muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr Rwagasore Edson yavuze ko iyo gahunda ari uburyo bwiza bwo gutahura ubwandu bushya no kumenya uko icyorezo gihagaze mu baturage ndetse yemeza ko ibikorwa byo gupima abantu mu buryo nk’ubwo butunguranye bizakomeza gukorwa mu bihe binyuranye ariko hibandwa cyane ku hahurira abantu benshi.

Icyemezo cyo gupima mu buryo bwa rusange abakiliya n’abakozi b’utubari kije nyuma y’iminsi mike twemerewe kongera gukora, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021, yanzuye ko dufungurwa nyuma y’amezi 18 twari tumaze dufunzwe nk’imwe mu ngamba zamaze igihe ikirekire zidahinduka mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

RBC yatangaje ko ibipimo yafashe ku wa Gatandatu bigaragaza ko nta mukiliya cyangwa umukozi wa kabari wasanzwemo COVID-19



source : https://ift.tt/3FaJCFI
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)