Najya ndangaza Adversaire ubundi tugatsinda- Shaddyboo ngo nawe Amavubi yayatoza, yavuze Tekiniki yakoresha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shaddyboo utajya abura icyo avuga ku ngingo runaka iba igezweho, mu mpera z'iki cyumweru twaraye dusoje ubwo havugwaga cyane ikipe y'Igihugu y'Umupira w'Amaguru ikomeje gutanga umusaruro udashimishije, na we yagize icyo avuga.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo, yagize ati 'Ntawananirwa gutoza ikipe itsindwa, nanjye mumpe ntozeho, méthode nakoresha nazajya ndangaza abadversaire [abahanganye n'ikipe] tukabatsinda. U Burundi na Uganda ntabwo byananira na Congo na Tanzaniya.'

Uwitwa St. Umushabitsi kuri Twitter, yamusubije agira ati 'Bakina umukino utandukanye cyane n'uwo umenyereye nubwo yose ari imipira y'amaguru ntabwo bakinisha kariya kaguru ka 3.'

Naho uwitwa Jean Paul Mugwaneza we amusubiza agira ati 'Iyi tactique yo kurangaza abakinnyi hifashishijwe intuza...ndumva ari nziza, gusa umenya yagira ingaruka ku makipe yombi.'

Uwitwa Frank G we ati 'Nawe se koko waje kwisobanukirwa ko uri ikirangaza.....,gusa byo ubwiza bwawe bwarangaza benshi.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Najya-ndangaza-Adversaire-ubundi-tugatsinda-Shaddyboo-ngo-nawe-Amavubi-yayatoza-yavuze-Tekiniki-yakoresha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)