Museveni yamuritse igifaru cy'Intambara cya UPDF cyakorewe 100% muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imodoka yahawe izina rya Chui cyangwa Ingwe mu Kinyarwanda, aho yamuritse kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Igisirikare cya Uganda.

Umugaba Mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba [Umuhungu wa Museveni] yavuze ko Perezida Museveni yamuritse ku mugaragaro kiriya gifaru.

Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko kiriya Gifaru 'Cyakorewe igishushanyo mbonera ndetse kinatunganyirizwa muri Uganda.'

Yakomeje ati 'Ingabo zirwanira ku butaka UPDF ku munsi zatewe ishema ubwo Perezida akaba n'Umugaba Mukuru w'Ikirenga yamurikirwaga imodoka y'akataraboneka Chui.'

Iyo modoka yabatijwe 'Chui', ijambo ry'Igiswayile rivuga 'Ingwe', yakozwe bisabwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni akaba ari na we wayimuritse ku mugaragaro.

Perezida Museveni yatangaje ko yishimiye kiriya gikorwa gihambaye kigezweho n'Igisirikare cy'Igihugu cye kuko ubusanzwe Uganda itakaza amafaranga menshi igura imodoka hanze.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Uganda ikoresha arenga Miliyoni 550 $ buri mwaka yo kugura imodoka mu Buyapani no mu Burayi. Amafaranga yose tuba twakuye mu bucuruzi bw'Ikawa agera muri Miliyoni 500 $ akisubirira mu i Burayi mu gutumiza imodoka. Ibi bigomba guhagarara.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Museveni-yamuritse-igifaru-cy-Intambara-cya-UPDF-cyakorewe-100-muri-Uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)