Musanze: Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwahize kwita ku kibazo cy’abangavu baterwa inda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mezi umunani abanza ya 2020, mu Ntara y’Amajyaruguru habaruwe abana barenga 450 batewe inda batarageza ku myaka 18, higanjemo abari abanyeshuri batakaje amashuri yabo bakajya kwitegura inshingano zo kurera mu gihe na bo bari bagikeneye kurerwa.

Aho ni ho uru rubyiruko rwasanze rugomba kwibanda mu gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’iki kibazo kigira ingaruka kuri bagenzi babo no ku gihugu muri rusange, nyuma yo guhabwa amahugurwa ajyanye n’amateka n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi.

Kwizera Beni ni umwe muri bo, yagize ati "Muri aya masomo nakuyemo impamba z’uburyo naganiriza bagenzi banjye ku mateka nyayo n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi. Ngiye kwegera bagenzi banjye b’abangavu mbigishe uko bitwara birinda gutwara inda kuko bibagiraho ingaruka zo gutakaza amashuri no kurera abandi bana kandi nabo bari bakirerwa, nzahera mu bari hafi yanjye mu mashuri."

Uwanyirigira Innocente na we yagize ati "Igihugu tuba twubaka ni icyacu, abangavu baterwa inda usanga hari abazikuramo bakahakura ubumuga n’izindi ndwara. Nzabegera mbereke ko bakwiye kwirinda kugira ngo bitabangiririza ejo hazaza ahubwo bazavemo aba mama beza baberereye u Rwanda."

Komiseri ushinzwe Imiyoborere myiza mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Muhire Jean de Dieu, avuga ko urubyiruko rutegurwa rukiri ruto rukigishwa amateka n’indangagaciro zituma batanga impinduka mu muryango Nyarwanda.

Yagize ati "Urubyiruko ruba rufite imbaraga kandi mwarabibonye ko n’ababohoye igihugu tukaba turi mu mutekano n’iterambere bari urubyiruko. Aba tubatoza bakiri bato tukabatuma kuba umusemburo w’impinduka mu muryango Nyarwanda, turabizeye ko bagiye kwita ku bibazo bihangayikishije Igihugu kandi tuzakomeza kubaba hafi bityo twubake none tunubaka ejo hazaza."

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gutoza urubyiruko kugira imyitwarire ihamye no guharanira ko indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi zimakazwa.

Yagize ati "Urubyiruko iyo rugiriwe inama mbi rurohama ariko iyo urwubatse neza rurubaka, twirinda ko hari abarugira inama mbi ngo atarworeka tukabigisha bakiri bato, icyo tubatumye k’ingenzi ni ukwegera bagenzi babo bakabigisha kandi nabo babe intangarugero bamurikire abandi bavatere inyota yo kwifuza kuba nkabo, bunge bagenzi babo, bunge ababyeyi babo babamurikire babafashe gutera imbere."

Mu gihe igihugu gihangayikishijwe n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda, urubyiruko 68 ruturuka muri buri kagari mu tugize Akarere ka Musanze bagiye kurangiza amashuri yisumbuye ni bo bahuguwe ku masomo y’amateka n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi, bahabwa n’ubutumwa bwo kuba umusemburo w’impinduka zikwiye kubaranga.

Urubyiruko rwahawe impanuro zizabafasha gusigasira ibyiza byagezweho
Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwahize kwita ku kibazo cy’abangavu baterwa inda
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze



source : https://ift.tt/3oyKGgA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)