Abantu 36 barimo abanyamahanga 12 bafatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gikorwa cyakozwe ku nshuro ya karindwi, hafashwe inzoga z’inkorano zifite agaciro gasaga miliyoni 17 Frw, ibiryo bitujuje ubuziranenge bya miliyoni 12 Frw, amavuta yo kwisiga ya miliyoni zirenga 2 Frw, amashashi yo gupfunyikamo y’ibihumbi 500 Frw, imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu n’amatungo ifite agaciro karenga ibihumbi 900 Frw, hafashwe amabuye y’agaciro yiganjemo gasegereti yafatanywe ababikora mu buryo butemewe n’amategeko afite agaciro ka miliyoni 2.8 Frw, imyenda n’inkweto bya caguwa bifite agaciro karenga miliyoni 1.7 Frw, insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge z’ibihumbi 280 Frw.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzacyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie Vianney, yavuze ko abantu 36 ari bo bafashwe muri iki gikorwa, 13 muri bo bafatanwa ibiyobyabwenge birimo n’urumogi, batandatu bafatanwa kanyanga n’izindi nzoga z’inkorano, 12 bafatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, babiri bafatanywe ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano n’aho batatu nta byangombwa bari bafite.

Muri 36 bafashwe harimo abanyamahanga 12, bagizwe n’Abanya Nigeria batatu bafatanywe urumogi, Abanya-Pakistan babiri bafatanywe ‘ibyangombwa by’ibihimbano’, birimo ibibemerera kujya muri Afurika y’Epfo n’ibijya muri Tanzania, Umunya-Cameroun umwe, Umurundi umwe n’Umunya-Côte d’Ivoire umwe bafashwe nta cyangombwa kibaranga bafite dosiye z’abafashwe ziri gukorwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Twagirayezu yasabye abaturarwanda kwirinda kugwa mu bishuko byo gucuruza no gukwirakwiza ibitujuje ubuziranenge.

Ati “Iki gikorwa cyagaragaje ko hakiri abantu bakishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko, nko gucuruza ibintu bitemewe cyangwa bitujuje ubuziranenge, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, gukora ibikorwa bibangamiye ibidukikije n’ibindi. Turashimira inzego zitandukanye n’Abanyarwanda bagira uruhare mu kugaragaza ibikorwa bitemewe tunibutsa ko inzego zibishinzwe zitazihanganira na rimwe buri wese wakomeza kwishora muri ibyo bikorwa.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw’Imiti n’Ibiribwa muri Rwanda FDA, Ntirenganya Lazare, yagaragaje ko intandaro yo kubona ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kandi bikorerwa mu Rwanda ari uko hari ababishakamo indonke n’inyungu z’umurengera no kwirebaho gusa ntibarebe ku bandi bagiye guhabwa bya bicuruzwa.

Ati “Impamvu tukibibona ni uko abantu bamwe babibonyemo ibibungukira mu buryo bw’amafaranga, kandi bashoyemo igishoro gitoya. Abo baharanira kubona inyungu nyinshi bakanyura mu buryo bwo gukora ibitemewe bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’abantu. Ndumva rero icyo kintu cyo gushaka indonke, gushaka inyungu nini ijyanye no gukoresha ibintu bitujuje ubuziranenge ko hakenewe n’ubundi ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo tugishakire igisubizo.”

Yasabye abantu bose bifuza gutangira uruganda rukora cyangwa rutunganya ibicuruzwa runaka kubanza kugana Rwanda FDA bagahabwa inama ndetse no gusobanurirwa ’ibyo bagomba gukora mu nyungu rusange no guharanira gukora ibifite ubuziranenge’.

Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza Béatrice, yavuze ko kuba mu byafashwe harimo ibintu by’ibyiganano bitujuje ubuziranenge ari ikintu kidakwiye kwihanganirwa kuko biteza ikibazo mu gihe abaturage babaguze ibitujuje ubuziranenge.

Yavuze ko umuguzi afite uburenganzira bwo kumenya amakuru ku kintu agiye kugura bityo asaba ko buri wese mbere yo kugura ikintu yajya abanza kureba amakuru y’ingenzi kuri cyo arebana n’igihe kizarangirira cyangwa ikimenyetso cy’uko cyujuje ubuziranenge.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo, CP John Bosco Kabera, yavuze ko gufata abacuruza ibitujuje ubuziranenge biri mu nshingano zayo cyane ko bashinzwe umutekano w’abantu ngo bityo iyo bakoresheje ibintu bitujuje ubuziranenge nta mutekano bashobora kugira.

Yasabye abakora ubucuruzi kwisuzuma no kumenya amategeko agenga ibyo bakora mu rwego rwo kurushaho kugendera mu murongo muzima.

Ati “Ibyo birabasaba ko bagomba kwisuzuma bakamenya amategeko agenga ibyo bakora. Ikindi ni uko ababifite babizana. Ngira ngo umuntu ubifite akavuga ati njyewe ibi bintu ndabona byakangize abantu cyangwa aho gukora ibitemewe n’amategeko nabireka. Aho kugira ngo bazategereze ngo bafatwe, banakurikiranwe bakabiraka. Ngira ngo umuntu abizanye habamo uburyo bw’inyoroshyacyaha cyangwa abantu bakagira uko babisuzuma.”

Yavuze ko nubwo iki gikorwa cyakorewe mu gihugu hose ariko hari aho bishoboka ko inzego zibishinzwe zitageze, asaba ko ababa bafite ibyo bicuruzwa bitujuje ubuziranenge babishyikiriza Polisi bitaba ibyo bakitegura ko bazafatwa mu igenzura ritaha.

Mu byafashwe harimo n'amavuta yo kwisiga yangiza uruhu
Inzoga z'inkorano zifite agaciro ka miliyoni 17 Frw ni zo zafashwe
Amashashi yagiye yinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu na yo ari mu byafashwe



source : https://ift.tt/3mmCJbP
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)