Mount Kenya University yiyemeje kujya ihemba abarimu bitwaye neza mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Mount Kenya Rwanda yabitangaje ku wa 5 Ukwakira 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abarimu.

Muri uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre ukanitabirwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Umuyobozi wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno, yashimye ibikorwa bitandukanye bikorwa hagamijwe guteza imbere uburezi bw’u Rwanda.

Yavuze ko mu rwego rwo kwifatanya n’igihugu mu rugendo rwo guteza imbere uburezi, iyi kaminuza yiyemeje ko izaha abarimu bo mu mashuri yisumbuye n’abanza mudasobwa.

Aba barimu bazagenerwa izi mudasobwa bazatoranywa ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, gusa ntihigezwe hatangazwa umubare w’abazahembwa.

Iyi kaminuza kandi yazirikanye abarimu kubera uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu no kurema abana mo abantu bakomeye.

Mount Kenya University Rwanda yatangaje ko buri mwaka izajya itanga ibihembo bitandukanye bitewe n’ibikenewe. Ngo hari n’abarimu bazajya bahabwa buruse yo kwiga muri iyi kaminuza.

Kuva mu 2008 iyi kaminuza itanga amasomo atandukanye arimo n’ajyanye n’uburezi. Ivuga ko iri shami ryayo ryafashije u Rwanda kubona abarimu bakenewe ku isoko ry’umurimo bazafasha kubaka ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bumenyi.

Muri uyu muhango, Minisitiri Dr Uwamariya yabwiye abarimu ko ari ab’ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu cyane ko buri wese ushobora kugira icyo agifasha aba yaranyuze imbere y’umwarimu.

Yagize ati “Twese dusobanukiwe neza ko uburezi ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’igihugu haba mu rwego rw’ubukungu, mu mbonezamubano, mu muco no muri politiki. Ibihugu byinshi byabashije kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye muri iyi myaka ya vuba ni ibyabashije gushyiraho porogaramu z’uburezi nziza ndetse zifite intego n’inshingano zo gukemura ibibazo by’ingutu bifite.”

Minisitiri Dr Uwamariya yongeye kugaragariza abarimu ko Guverinoma izi neza akamaro kabo ndetse bishimangirwa n’ibyakozwe kugira ngo mwarimu yoroherezwe imirimo.

Muri byo harimo ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22 byubatswe mu gihugu hose mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri, Girinka Mwarimu, gahunda yo gutanga mudasobwa kuri buri mwarimu, kubaka amacumbi y’abarimu hafi y’ibigo by’amashuri ndetse na gahunda yo kongera umushahara wa mwarimu ho 10% buri mwaka.

Muri uyu muhango kandi ku rwego rw’igihugu hahembwe abarimu batanu, barimo babiri bigisha mu mashuri abanza ni ukuvuga uwo mu mashuri ya leta n’uwigisha mu kigo cyigenga wahize abandi, babiri bigisha mu mashuri yisumbuye n’uwigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Aba barezi bahembwe moto zizaborohereza mu rugendo rwabo ndetse na mudasobwa zizabafasha mu bushakashatsi kugira ngo bakomeze kunoza umurimo wo kurerera igihugu.

Umuyobozi wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno yavuze ko buri mwaka iyi kaminuza izajya ihemba abarimu bo mu gihugu babaye indashyikirwa



source : https://ift.tt/3uOipE9
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)