Abahembwe ni Mukundwa Providence ukora mu buyobozi bwa kaminuza na Zachary Thiga ukora mu bijyanye n’amasomo. Aba bombi bakaba bamaze imyaka irenga icumi bakora muri iyi kaminuza.
Mu kubatoranya hagendewe ku bintu bitandukanye birimo ubwitange bagira mu kazi, ikinyabupfura kibaranga, uko bubahiriza imyambaro n’ibindi bituma baba abakozi b’indashyikirwa.
Umuyobozi wa Mount Kenya University Rwanda (MKUR), Prof Edwin Odhuno, yavuze ko bateguye ibi bihembo kugira ngo bashishikarize abakozi gukomeza gukorana umurava.
Yagize ati “Ibi bizadufasha kuzamura imyumvire yacu tubashe kugera ku mishinga migari. Iki ni igihe cyo kwiga kubana n’icyorezo no gukomeza ubuzima.”
Prof Odhuno yavuze ko Covid-19 itoroheye igice cy’uburezi ku Isi yose ariko abakozi ba Mount Kenya University Rwanda bakoranye umurava babasha kugera ku ntego, abasaba gukomerezaho.
Yashimye abashinze kaminuza ndetse n’ubuyobozi bwayo kuba barabashije gukomeza ubuzima bw’abakozi babo ntibatakaze akazi mu bihe by’icyorezo ndetse bagakomeza kubaho neza.
Ibihembo byatanzwe ubwo abakozi ba Kaminuza ya Mount Kenya bitabira umwiherero wabereye kuri King Fish Hotel Muhazi mu ntangiriro z’uku kwezi.
Abawitabiriye bagize umwanya wo kwidagadura no gukina imikino itandukanye irimo ruhago, koga, gutembera mu bwato n’iyindi.
Abakozi ba Kaminuza Mount Kenya bijejwe ko bazakomeza gufashwa kugira ngo intego zashyizweho zibashe kugerwaho.
Mount Kenya University Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2009, itanga amasomo mu byiciro byose bya Kaminuza yaba Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza [Bachelor’s Degree], icya Gatatu [Master’s Degree] ndetse na Phd.
Iyi kaminuza itanga amasomo mu mashami y’Ubuvuzi, Ubucuruzi n’Ubukungu, Uburezi, Ikoranabuhanga, ajyanye na Mudasobwa, Amategeko, Itangazamakuru n’Itumanaho, Ubukerarugendo n’Amahoteli n’ayandi.
Iyi kaminuza ikomoka muri Kenya yashinzwe n’Umuherwe Prof. Simon Gicharu mu 1996 muri Kenya, ubu ikaba ari imwe mu zigenga zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.
source : https://ift.tt/3AK3qMF