Uwamahoro wahanze iyi myambaro yabwiye IGIHE ko yabitekerejeho ashaka gukora imyambaro yafasha abantu bashaka kurimba no kuberwa, mu gihe bagiye mu kazi cyangwa ahandi.
Ati “Ni imyambaro natekereje nshaka gufasha abantu kwambara neza no kurimba mu gihe bagiye ahantu hiyubashye nko mu kazi cyangwa mu nama n’abandi bantu.”
Yakomeje avuga ko iyi myambaro ye yiteze ko abantu bazayikunda kubera uburyo ikozwe kandi akaba yarayitondeye cyane ko yayikoze mu gihe cy’amezi abiri. Iyi myambaro irimo amakanzu, amajipo n’amakote y’abagore.
Muri Nyakanga uyu mukobwa yari yashyize hanze iyiswe ‘Guma mu Rugo Collection’ irimo amakanzu, amakoti, amajipo n’indi ibereye igitsinagore kandi umuntu yaserukana ahantu hatandukanye. Iyi myambaro yayikoze mu gihe Umujyi wa Kigali n’ibindi bice bimwe na bimwe mu Rwanda byari biri mu bihe byo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Muri Werurwe Uwamahoro nabwo yashyize hanze imyambaro yise ‘Nyampinga dedicated Collection’. Igizwe n’amakanzu cyane cyane ndetse n’indi mike irimo amashati n’amakabutura byose by’abakobwa. Iyi yari yayituye abakobwa cyane abari mu marushanwa ya Miss Rwanda ndetse na Miss Supranational uyu mwaka kuko yari yambitse benshi muri bo muri aya marushanwa yombi.
Uwamahoro ni umwe mu bahanga imideli bahagaze neza muri iki gihe. Uyu mukobwa ubusanzwe ufite inzu ihanga imyambaro ya ‘Joyce Fashion Designs’ avuga ko kugira ngo amenye kudoda byaturutse ku kuba yarakuze iwabo hari imashini zibikora, akagenda abyiga akiri muto kugeza ubwo yabaye mukuru akabikomeza.
Mu 2017 ni bwo yaje kubitangira bya kinyamwuga ariko biza kugenda biguru ntege kuko atari afite ubushobozi buhagije kandi anabifatanya n’amasomo ya Kaminuza. Nyuma yaje gushinga iyi nzu ihanga imyambaro. Afite intego yo gukomeza gukora neza no guhaza isoko ry’imyambaro mu Rwanda akagera no ku isoko mpuzamahanga.



Amafoto: Matty 4tography
source : https://ift.tt/2XAUED8