Inyenyeri ya Kagere Meddie yongeye kwa Dar es Salaam #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rya buye ryatawe n'abubatsi burya ngo niryo rikomeza imfuruka, nyuma y'igihe asa n'uwakuwe ku ibere, rutahizamu w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC, Meddie Kagere yabaye umucunguzi w'iyi kipe ayihesha amanota 3.

Simba SC ntabwo umuntu yavuga ko iri mu bihe byiza, yatangiye shampiyona inganya na Biashara United 0-0.

Mu mukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona wabaye ku munsi w'ejo hashize, iyi kipe yasuye Dodoma Jiji, ni umukino wabanje kugora cyane ikipe ya Simba SC.

Meddie Kagere yinjiye mu kibuga ku munota wa 63 asimbuye Mhilu.

Uyu rutahizamu yaje nk'umucunguzi kuko nyuma y'iminota 6 yahise abonera Simba igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Chris Kope Mugalu. Umukino warangiye ari 1-0.

Nyuma yo gucungura Simba SC akayihesha intsinzi, biteganyijwe ko Meddie Kagere agomba guhita aza mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu izakina na Uganda mu cyumweru gitaha mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022.

Uburyo yatsinzemo iki gitego
Meddie Kagere inyenyeri ye yongeye kwaka Dar es Salaam



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inyenyeri-ya-kagere-meddie-yongeye-kwa-dar-es-salaam

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)