Inteko ya EAC yanenze ibihugu binyamuryango bidashyira mu bikorwa imyanzuro ifata #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Depite Rutazana wo mu nteko ya EAC yavuze ko hari abaturage batanga ibirego mu rukiko rwa Afurika y'iburasirazuba bajya mu bihugu bakomokamo bagasanga ibyo bihugu ntibyiteguye kubaha ubwo butabera.

Ibi Depite Rutazana Francine yabigarutseho kuri uyu wa kabiri mu inteko rusange y'abagize inteko ishingamategeko y'afurika y'iburasirazuba aho iyi nteko yagarutse cyane ku iyubahirizwa ry'amategeko yashyizweho n'uyu muryango.

Depite Rutazana yagarutse cyane ku bihugu bitubahiriza amategeko agenga uburenganzira bwa muntu n'amategeko agenga ubucuruzi ndetse no kugera k'ubutabera burambye.

Depite Rutazana Francine nk'umwe mu badepite bagize Komisiyo y'amategeko muri EAC yavuze ko hakiri imbogamizi ku bihugu bimwe bigize uyu muryango bidaha abaturage ubutabera bakarinda baregera Urukiko rw'Afurika y'iburasirazuba,rwafata umwanzuro ibihugu by'abo baturage ntibigire icyo bikora wa muturage akagaruka kuregera urukiko rw'Afurika y'iburasirazuba.

Depite Rutazana ati "ubundi dufata umwanzuro ku mutarage watugannye wo muri aka karere ariko abashyira mu bikorwa kugira ngo umuturage arenganurwe n'igihugu aba yavuyemo,kugira ngo urubanza rurangizwe."

Depite Rutazana ati ikibabaje ni uko akenshi iyo uwo muturage agiye mu gihugu cye kugirango arangirizwe urubanza agerayo akashaka akibura bikarangira agarutse gutanga ikindi kirego mu rukiko kuko ubundi kurangiza urubanza rurangizwa n'iguhugu uwareze yaturutsemo.

Depite Rutazana ati "bikunda kuvuka cyane mu gushyira amategeko mu bikorwa ubundi ntabwo bigoye mu gihe byaba byahawe umurongo muzima."

Depite Rutazana Francine ati "ubundi mu mategeko hari ingingo ivuga ko ubutabera butinze buba butakiri ubutabera ati none usibye no gutinda uyu munsi nta n'ubwabaye."

Umurongo twatanze n'ugusaba aba Minisitiri bagize umuryango w'afurika y'iburasirazuba bakiga kuri iki kibazo bakazazana ibisubizo by'uko abaturage bakwiye kubona ubutabera.

Ku munsi w'ejo iyi nteko y'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba izaterana Saa saba n'igice z'igicamunsi higwa izindi ngingo zitandukanye zatuma uyu muryango ukomeza gutera imbere

Inteko rusange y'umuryango w'afurika y'iburasirazuba yatangiye kuwa 03 Ukwakira 2021 izasosa inteko yayo kuwa 20 Ukwakira 2021.





Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/inteko-ya-eac-yanenze-ibihugu-binyamuryango-bidashyira-mu-bikorwa-imyanzuro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)