Igitekerezo: Nta kuntu abantu bakwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ariko hatagaragajwe nomero za telefone? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubundi nomero za telefone ni kimwe mu biranga umuntu, abantu benshi badakunda guha uwo biboneye, batabanje kumwizera ndetse no gusobanukirwa impamvu akeneye izo nomero. Hanyuma nyiri kuzitanga yakumva abyemeye akayimuha. Ndetse mu bantu b'abasirimu nta muntu utanga nomero z'undi muntu atabiherewe uburenganzira na nyirazo. Ibi bigaragaza ko ari ikintu gikomeye. Ariko kubera ihererekanya ry'amafaranga hifashishijwe ubu buryo bw'ikoranabuhanga kimwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19, byatumye n'umuntu utari ngombwa ko abona nomero z'umuntu runaka, azibona mu buryo bworoshye.

Iyi kandi yaje ari ingamba nk'izindi zose zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bivuze ko ubirenzeho ahanwa nk'undi wishe irindi bwiriza ryo kwirinda Covid-19 . N'ubwo abantu benshi bemera ko kwirinda Covid-19 ari ngombwa ariko banagaragaza ko hari aho bikemura ikibazo kimwe cyo kwirinda ndetse no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, ariko bakagaragaza ko gutanga nomero zabo hari aho bagiye babangamirwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe na nyiri guhabwa izo nomero.

Hari bamwe bagiye bagaragaza ko hari igihe bishyura bakoresheje telefone zabo, hanyuma wa muntu nyuma akaza kumuhamagara amwibwira ko yabonye nomero ze, igihe yamwishyuraga, ibyo benshi bafata nko kubatesha umutwe kuko bahamagarwa kenshi kandi bajya kwishyura ibyo guhana nomero bitari biri muri gahunda. Ibi nkabiheraho nibaza niba nta buryo abahanga mu ikoranabuhanga bareba uko abantu bakomeza kwishyurana ariko bidakemura ikibazo kimwe ngo biteze ikindi.

Iki kibazo n'ubwo akenshi umubare munini ugaragara ubangamiwe ari uw'abagore, aho bavuga ko aba babahamagara akenshi babatereta, bamwe bikaba binabaviramo ibibazo n'abo bashakanye, hari n'abagabo babigarukaho bahamagarwa n'abantu b'abatekamutwe kandi nomero zabo barazikuye muri iryo hererekanya ry'amafaranga.

Ibi kandi bifata indi ntera aho umwe ashobora gusaba mugenzi we nomero z'umuntu runaka kuko we azi ko akunda gukorana n'uwo muntu, ku buryo babitegura akamubwira ngo nagaruka uzamubwire yishyure akoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga uzampe nomero ze, ku buryo undi na we abikorera icyo, niba yari no kwakira amafaranga mu ntoki akamubwira ko atabona ayo amugarurira cyangwa ko agomba kwishyura akurikije ingamba zo kwirinda covid-19, kugira ngo akunde abone nomero ze za telefone.

Mu by'ukuri njyewe si ndi umuhanga mu by'ikoranabuhanga, ariko nizera ko mu Rwanda hari abahanga ndetse banifashisha n'abandi bibaye ngombwa bakareba uburyo iki kibazo cyabonerwa igisubizo, ku buryo umuntu yakomeza kwirinda Covid-19, cyane ko n'ubwo ubu imibare y'abayandura mu Rwanda iri hasi, ariko igihari. Ariko umuntu akabikora adaha nomero ze umuhisi n'umugenzi kugira ngo umutekano we ube wuzuye, ndetse yirinze impande zose.




source : https://ift.tt/2YCaai9
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)