Hari abayobozi b’amashuri bazabiryozwa: Imvano y’icyemezo cyo gusibiza abanyeshuri barenga ibihumbi 60 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 4 Ukwakira 2021 nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze amanota y’ibizamini bya Leta byakozwe mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021. Iki cyemezo cyo gusubiza kireba abanyeshuri batsinze ikizamini gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abo banyeshuri batazahabwa ibigo ngo bakomeze mu byiciro bikurikira nk’uko byari bisanzwe ahubwo bazasibizwa.

Icyemezo cyo gusibiza abataratsinze neza gishingiye ku mwanzuro wa 10 w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu umwaka ushize wa 2020, urebana no ‘guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi’.

Byitezwe ko aba banyeshuri bazafashwa gusubiramo amasomo ku bufatanye n’ibigo bari basanzwe bigaho bakazasubira mu bizamini kugira ngo bazimukire mu kindi cyiciro bamaze gutsinda ku kigero giteganywa.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko gufata iki cyemezo byaturutse ku bintu byinshi birimo n’uko isoko ry’umurimo ryari rimaze igihe kinini ribisaba ngo kuko bamwe mu barangizaga amashuri bagaragazaga icyuho mu bumenyi.

Ati “Hari impamvu zabyo nyinshi, ubundi uburezi bureba igihugu ntabwo ari Minisiteri y’Uburezi cyangwa amashuri ahubwo tureba isoko ry’umurimo. Nubwo tuvuga ko aba bakiri mu mashuri abanza bakizamuka no mu cyiciro rusange ariko nibo bazamuka bakavamo abarimu dutegereje n’abandi bayobozi b’igihugu bose. Ntabwo rero twakomeza kwirengagiza icyo isoko ry’umurimo rivuga, buriya iyo bavuze ireme ry’uburezi humva byinshi ariko abakira abanyeshuri bigaragaza impungenge.”

Yavuze ko mu mpungenge abatanga akazi ku isoko ry’umurimo bagaragazaga harimo n’uko hari n’abarangiza amashuri batazi kwandika.

Dr Uwamariya yavuze ko hari impamvu zitandukanye zatumye Leta itinda gufata iki cyemezo cyo kujya isibiza abatsinzwe zirimo kuba ibyumba by’amashuri byari bike, nta barimu bahagije bo kubigisha ndetse no kwihanganira abanyeshuri batsindwaga kubera ko aho biga ari kure.

Yavuze ko izi mpamvu zitandukanye zatumye Leta yorohereza abantu bose kugira ngo babashe kwiga ariko yemeza ko iki aricyo gihe cyo gusubira inyuma hagasubizwaho icyemezo cy’uko hazajya himuka uwatsinze, kuko ibyinshi muri ibi bibazo byamaze gukemurwa.

Ati “Igihe byakozwe bagakomeza kwiga byari muri ya gahunda yo gushishikariza abantu gukomeza kwiga aho bafunguriye amarembo buri wese ngo ni agende yige. Ikindi Leta yashyize imbaraga nyinshi cyane mu mashuri nubwo bitagaragara ariko hari byinshi byakozwe, ubwo ndavuga mu bikorwa remezo. Mbere hazaga impamvu zitandukanye ugasanga amashuri ari kure y’abana bigatuma amanota aba make.”

“Hari aho wasangaga umwana ava mu bilometero 19 ajya ku ishuri, hari igihe yashoboraga kwiga kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru icyo gihe ariko ubu hashyizweho ibyumba by’amashuri. Umwana yaratsindwaga ukavuga ko hari icyo abura ukavuga ngo ka dukomeze tugerageze kuvuga ngo duhagararire aha ntabwo byaba ari byo.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu abanyeshuri nta rwitwazo bafite rwatuma batsindwa.

Ati “Ubu kubera kongera ibyumba by’amashuri bigabanya ingendo abana bakora, ubu bafite uburyo bwo kwiga, ni ngombwa ko dushyiramo igitsure n’ingufu kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke.”

“Ntabwo ari ukuvuga ko ibyakozwe mu myaka yashize byari bibi ahubwo habagaho kureba uko abanyeshuri babasha kugera ku mashuri, ntiwari kuvuga ngo bakomeze abandi basigare kuko n’iyo basigara ntiwari kubona aho ubashyira. Ubu twitaye ku bivugwa ku ireme ry’uburezi tukareba ibikorwaremezo byashyizweho, tukareba abarimu tumaze kugira ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu kwimakaza ireme.”

Hari abayobozi b’amashuri bazabiryozwa

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) cyatangiye kumanuka kijya hasi mu mirenge no mu bigo by’amashuri kugira ngo harebwe impamvu yatumye batsindwa kugeza ku rwego rwo gusibira.

Yavuze ko muri iri genzura hazarebwa niba ababifitemo uruhare ari abanyeshuri, abarimu, ubuyobozi bw’ikigo cyangwa abashinzwe uburezi mu mirenge. Amakuru ari gukoreshwa muri iri genzura ni ayakusanyijwe mu gihe cy’imyaka itatu.

Ati “Muri aba bana bose tugomba kureba ikibazo buri mwana afite kuko ushobora gusanga atarabonye amanota amwemerera kwimuka kubera ko habaye uburangare yabuze umwitaho.”

“Muzatangara hari ishuri, ikigo cyose hashobora kuba haratsinze umwana umwe cyangwa babiri, hari n’amashuri uzasanga abana bose batsinze [...] nujya ku kigo ugasanga abana babiri gusa nibo batsinze abandi bose basigaye, ni ukuvuga ngo ikibazo ntabwo kiri kuri rya shuri ryonyine uzahita usubira inyuma urebe.”

Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko ishuri bazasanga rifite ikibazo cyo kudatsindisha kimaze kuba karande bizaba ngombwa ko hafatwa ibindi byemezo zirimo guhindura ubuyobozi bw’ikigo n’abarimo.

Ati “Birasaba ingamba zidasanzwe zirimo ko dushobora no guhindura ubuyobozi bw’ikigo harimo ko dushobora guhindura abarimo, harimo ko tugomba guhamagara ababyeyi tukicarana n’ubuyobozi bw’aho, tukavuga tuti ikibazo kiri aha ni ikihe? Kubera ko nta murenge utagira umukozi ushinzwe uburezi [...] abo bantu bakora iki umunsi ku munsi niba ishuri rishobora kumara imyaka itatu ikurikirana nta munyeshuri uhava ubona amanota.”

“Ibyemezo bizafatwa hashingiwe kuri buri kigo uko kimeze[...] dufate urugero dusanze ishuri ryose ryaratsinzwe, ntabwo dushobora kwemera ko umuyobozi w’ikigo ahaguma.”

Abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bari 251.906 barimo abakobwa 136.830 n’abahungu 115.076 naho mu cyiciro rusange bari 121.626 barimo abakobwa 66.240 n’abahungu 55.386.

Ku bijyanye n’ibyiciro by’imitsindire (Divisions), mu mashuri abanza abaje mu cya mbere ni 14.373 bihwanye na 5,7%; mu cya kabiri 54.214 (21,5%), icya gatatu ni 75.817 (30,10%) na ho icya kane bakaba 63.326 (25,10%).

Mu basoza Icyiciro Rusange, abatsinze bari mu cyiciro cya mbere bangana na 19.238 (15,8%); icya kabiri ni 22.576 (18,6%), icya gatatu ni 17.349 (14,3%) naho mu cyiciro cya kane harimo 45.842 (37,7%.).

Nko mu mahuri abanza, abanyeshuri bari mu cyiciro cya mbere ni abafite kuva ku inota rya 1-16; icya kabiri kiri hagati ya 16 na 28; icya gatatu 29-34; icya kane 35-41. Abasigaye baba bari muri U (unclassified), ni bo baba batsinzwe, ni ukuvuga ko muri buri somo baba babonye inota rya 9.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko hatangiye gukorwa igenzura ku mpamvu abanyeshuri barenga ibihumbi 60 batsinzwe cyane ku rwego bafatirwa icyemezo cyo kubasibiza



source : https://ift.tt/3uWMCAI
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)