Hagiye gutangizwa ikigo cy’icyitegererezo kizibanda ku gukurikirana abayobozi b’inzego z’ibanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo kizajya gikusanyirizwamo amakuru yose y’inzego z’ibanze ndetse kibe n’urubuga rwo gusangira ubunararibonye hagati y’abayobozi, bategurirwe ingendoshuri haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Ibi byatangarijwe mu Nteko Rusange ya 26 ya Ralga yabaye kuri iki Cyumweru, ku wa 24 Ukwakira 2021, ubwo harebwaga ibyagezweho mu miyoborere y’inzego z’ibanze muri manda y’imyaka hafi itandatu yari imaze ndetse n’ibibazo byagaragayemo ngo bizakosorwe.

Umunyamabanga Mukuru wa Ralga, Ngendahimana Ladislas, yavuze ko iki kigo kizabafasha kumenya ahari ibyuho mu buyobozi, ubumenyi abayobozi bakeneye n’ahagomba kongerwa imbaraga kuko byagaragaye ko hari abanengwa kutagira ubumenyi buhagije.

Ati “Twifuza gushyiraho iki kigo nk’icy’icyitegererezo, ariko si ikigo kigiye guhangana n’ibindi biriho ku rwego rw’igihugu, ahubwo kizaba ari ishami ryo muri Ralga imbere ariko rigamije kubaka ubwo budahangarwa n’ubutagamburuzwa bw’inzego z’ibanze.”

Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa rya zimwe mu ntego z’iki kigo rizatangira mu mwaka wa 2022, naho kucyubaka no kucyagura hashingwa amashami yacyo hirya no hino bizakorwa mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere uhereye mu 2021.

Yakomeje ati “Ibikoresho by’ingenzi bizakoreshwa muri izo gahunda turi guteganya, bimwe twatangiye kubitegura mwabonye ko harimo gahunda yo kwandika, gukora ubushakashatsi ku mateka y’imitegekere y’u Rwanda kuva igihe cy’ubukoloni cyatangira, kwandika amateka ya Ralga, n’ubuhamya bw’abayobozi kugira ngo bitazibagirana.”

-  Iki kigo kizajya gihuza abantu bose bigeze kuba abayobozi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iki kigo kizaba ari urubuga rwiza ruzatuma ababaye abayobozi batibagirana ngo bagende bahere kuko nyuma ya manda yabo bazajya bakigumamo bakomeze kugira inama no gushyikirana n’abasimbuye.

Ati “Ukaza hano mu nama warabaye meya hashize imyaka 20 ukahahurira na meya w’umwuzukuru wawe. Ibyo ni ibintu abantu bakwiye gutekereza kugira ngo abantu badatakarira aho ngaho hanze. Burya iyo umuntu atakiri mu nshingano hari igihe atabona umwanya wo gutanga igitekerezo, rero aba akeneye umwanya wo kongera guhura na bagenzi be.”

Minisitiri Gatabazi yasabye Ralga gukomeza kuba hafi y’abayobozi b’inzego z’ibanze, ikabubakira ubushobozi kugira ngo bakore akazi kabo neza ndetse bafashwe gukora abadakorera ku gihunga, kugira ngo inzego z’ibanze zo mu Rwanda zibe zihamye zidahuzagurika.

Umunyamabanga Mukuru wa Ralga yavuze ko guhugura abayobozi byo bigiye gutangira ariko kubaka iki kigo byo bizakorwa mu byiciro hakurikijwe uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka.

Gusa yagaragaje ko mu ngengo y’imari ya 2021-2022 hateguwe arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki kigo cy’icyitegererezo.

Iki kigo kigiye gusimbura icy’amahugurwa cya Ralga (Local Government Institute, LGI) cyari giteganyijwe kubakwa mu Karere ka Rwamagana gitwaye arenga miliyari enye; zimwe mu nshingano zayo zo guhugura abayobozi zizahabwa Local Government Centre of Excellence, izindi zo gucunga abakozi b’inzego z’ibanze zihabwe Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI).

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abayobozi barangije inshingano zabo asaba Ralga gukomeza kubaba hafi no kubaka ubushobozi bw'abashya mu nshingano
Umunyamabanga Mukuru wa Ralga, Ngendahimana Ladislas, yavuze ko iki kigo kizahindura imikorere y'abakozi b'inzego z'ibanze
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Nyirarukundo Ignatienne, ni we watangije Inteko Rusange ya Ralga ya 26 ku mugaragaro
Ni inama yatanzwemo ubuhamya butandukanye bw'abayobozi aho ikigo cy'icyitegererezo kizajya gikusanya ubu buhamya kikabubika
Inteko Rusange ya Ralga yahuje abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw'intara kugera ku rw'umudugudu



source : https://ift.tt/2ZulwWl
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)