Gusura, gusangira no gutanga ishimwe: Ibyaranze Icyumweru cyahariwe Abakiliya muri Cogebanque - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwimana yaryegukanye nyuma ya tombola yakozwe n’abakiliya ba Cogebanque bakoresha cyane ikoranabuhanga rya banki mu gushaka serivisi z’imari.

Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yavuze ko iyo tombola ari kimwe mu bikorwa bitandukanye iyo banki yakoze muri iki cyumweru irushaho kwegera abayigana no kugenzura uko banyuzwe n’ibyo bifuza mu mitangire ya serivisi.

Ati “Iki cyumweru gitangira icya mbere twakoze ni ugusura abakiliya aho bakorera kugira ngo turusheho kubaka ubufatanye na bo. Ikindi twakoze ni uko abayobozi bakuru ba banki bamanutse bakajya gutanga serivisi hasi, aho wasangaga nk’Umuyobozi Mukuru ari we uri kwakira abaje kubitsa no kubikuza.”

“Twakoze na tombola kugira ngo dusoze icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya dutanga igare rishya rya siporo ku wahize abandi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque.”

Ku wa 7 Ukwakira 2021 habura umunsi umwe ngo iki Cyumweru gisozwe, IGIHE yasuye amashami atandukanye ya Cogebanque ihasanga abayobozi bakuru bamanutse bajya kwakira abakiliya, babaha n’ibyo kunywa mu gihe bategereje guhabwa serivisi.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, ni we wakiraga abakiliya, akabafasha kubitsa no kubikuza ari nako abaganiriza.

Umwe mu bakiriwe, Uwambayinema Marie Claire, yagize ati “Kuba twasuwe n’umuyobozi birashimishije cyane. Burya nk’umuyobozi w’ikigo gutekereza ngo reka njye kureba uko serivisi zitangwa mu ishami iri n’iri, nabyo bigaragaza agaciro abakiliya b’iyo banki duhabwa.”

“Ubundi tumenyereye ko umuyobozi aba ari ku Cyicaro Gikuru ariko nk’iyo aje hano ku ishami natwe tubona ko nk’abakiliya twatekerejweho ku buryo habaye hari n’ikitagenda neza twakigaragaza kigakosorwa.”

Mu birori byo gusoza Icyumweru cyahariwe Abakiliya, Habarugira yatangaje ko aba Cogebanque bakwiye kumva ko iriho ku bwabo kandi ko kwaka serivisi nziza ari uburenganzira bwabo.

Ati “Abakiliya bacu n’Abanyarwanda muri rusange ni abubatsi baba bashaka gutanga umusanzu wabo kugira ngo serivisi babona zigende neza. […] Bumve ko turi hano turi abakozi babo-nanjye ndi hano ndi umukozi wabo- uwashaka yavugana na buri wese ashaka kugira ngo ikibazo cye gikemuke.”

Mukabanana yavuze ko kwegera abakiliya babyishimiye cyane. Si bwo byari bitangiye ariko uko byari bisanzwe bikorwa byongewemo ingufu nyinshi.

Ati “Burya umukiliya ntaba ashaka ko ahura na banki agiye kwaka inguzanyo cyangwa azanye amafaranga ngo imubikire gusa. Iyo unamusanze aho akorera abona ko wamuhaye agaciro. Twarabikoze kandi barabyishimira cyane.”

Muri ibyo birori kandi abakiliya batandukanye batanze ubuhamya bwabo bw’uko Cogebanque yabafashije bakiteza imbere.

Uzabakiriho Emmanuel umaze imyaka irenga 15 akorana na yo, yagize ati “Bamfashije mu mishinga yanjye nzamuka mu buryo bw’imibereho. Kandi si hano mu gihugu gusa ahubwo no hanze yacyo. Uyu munsi nanjye ndabashima cyane.”

Mutamuriza Yvonne, ni umwe mu bakiliya ba Cogebanque baganiye na IGIHE ubwo bari baganye iyo banki bashaka serivisi nk’uko bisanzwe, yavuze ko yakirwa muri rusange.

Yagize ati “Batwakira neza! Muri iki cyumweru nabonye bari banashyizeho imitako, aya mazi ni ayo banyakirije ndetse hari na bagenzi banjye bahisemo gufata cake na jus. Rwose bakubwiraga ugafata icyo ushaka.”

Gasingizwe Napoleon umaze imyaka ibiri akorana na Cogebanque yagize ati “Itanga serivisi nziza twabonye ari umufatanyabikorwa mwiza kuko n’intera ngezeho ni yo yayingejejeho bitewe n’uko iduha inguzanyo ku nyungu zitangirwa inyungu nkeya.”

Bamwe mu bagore bakorana na Cogebanque batangaje ko bishimira uburyo yafashije Abanyarwandakazi kwiteza imbere iborohereza kubona inguzanyo, bashishikariza bagenzi babo kwihutira kuyigana mu gihe baba bashaka gukora imishinga yabateza imbere.

Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yasobanuye ko bakira umukiliya uwo ari wese ku rwego yaba ari ho, yaba umuntu ku giti cye cyangwa ibigo binini, ibito n’ibiciriritse.

Yakomeje ati “Umuntu wese tumwakira uko ahagaze cyangwa uko aje atugana kugira ngo tumuhe serivisi imunogeye.”

Yavuze ko muri serivisi batanga zitandukanye harimo n’inguzanyo, zongerwamo n’ubujyanama ku bakiliya kugira ngo barusheho kwiteza imbere bababonamo banki umufatanyabikorwa mwiza.

Mukabanana yasabye abakiliya gukomeza kwizera Cogebanque bagakorana nayo muri byose kuko badahari ntiyabaho, kandi nayo izakomeza kubigira ibyabateza imbere.

Ati “Turakomeza kubifuriza gutera imbere kuko banki irahari kugira ngo iteze imbere abakiliya bayo.”

Cogebanque ifite imiyoboro myinshi ikoresha mu kugeza serivisi zinoze ku bayigana harimo amashami 28 n’aba-agents 650 ifite hirya no hino mu gihugu. Hari kandi ATMs zigera kuri 36, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank) byemerera abakiliya kubitsa no kumenya uko konti zabo zihagaze batagombye kujya ku mashami. Inafite ikarita ya Smartcash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ku Isi hose.

Cake, ibinyobwa n’ibiribwa byari byateguriwe abakiliya ba Cogebanque ubwo hasozwaga Icyumweru cyabahariwe
Iri gare ryegukanywe na Uwimana Sharon nyuma ya tombola yakozwe n’abakiliya ba Cogebanque bakoresha cyane ikoranabuhanga rya banki
Abakiliya ba Cogebanque banyuzwe na serivisi z'imari bahabwa
Abakiliya ba banki bashimiwe amahitamo bakoze yo gukorana na Banki Nyarwanda y'Ubucuruzi, Cogebanque
Abakiliya bahawe serivisi zitandukanye ari nako basangira n’abandi bakozi ba Cogebanque
Ku mashami yose ya Cogebanque hakaswe umutsima mu kwishimira serivisi zihabwa abakiliya
Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yasabye abakiliya gukomeza kugirira banki icyizere, abizeza ko izakomeza kubabera umufatanyabikorwa mwiza
Kuri uyu munsi hanahembwe itsinda ry'abakozi ba Cogebanque bahize abandi mu gutegura neza aho bakorera mu Cyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya
Bamwe mu bakozi ba Cogebanque bafata ifoto y'urwibutso
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko abakiliya ba banki bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi nziza



source : https://ift.tt/3luP0eX
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)