Dusengumuremyi Anathole yasohoye igitabo ibi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dusengumuremyi wavutse tariki 12 Nyakanga 1992, ni we wanditse ibitabo nka 'Better Idea Better Nation', 'Shame on You Africans not Africa', 'New Me', 'The Bridge Orphans Get trough to Greatness' na '100 Laws of Living Life in The World' n'ibindi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021, ni bwo Anathole yatangaje ko yashyize hanze igitabo gishya yise 'Ibitekerezo bidakoreshwa ni nka zahabu iri mu mwanda' gifite paji 407, ubu kiraboneka ku rubuga rwa internet n'ahandi.

Kizashyirwa ku isoko rigari mu Ugushyingo 2021, ku bufatanye n'Inteko y'Umuco na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

Muri iki gitabo, uyu mwanditsi avuga ko ibintu byose uzi, aho usaba akazi hose ni umutwe w'umuntu wabitangije.

Akavuga ko abantu benshi banze gushyira mu bikorwa ibyo biyifuriza, batesha agaciro ibiri mu mitwe yabo bajya gushakira akazi mu nganda z'abandi.

Ko kwisenya cyangwa kwiyubaka, ubitangira ukiri muto. Agahamya ko iki gitabo ari igikoresho gikomeye cyo gusana inganda zangiritse (umutwe udakora neza), kandi kikubaka inganda nshya (kubaka urubyiruko).

Avugamo ko ikintu cyose kimenetse gishobora gusanwa; ikintu cyose gifunze gishobora gufungurwa, ikintu cyose cyatakaye gishobora kugarurwa.

Bityo rero, niba waratakaye mu iterambere, ushobora kwishakashaka ukibona mu iterambere. Niba ufunzwe uzafungurwa, niba uvunitse uzungwa kandi uzakira. Ko icyo usabwa wowe ari ukujijuka, kuko intsinzi si umukino wo guteta no gusesagura.

Dusengumuremyi Anathole, umucurabwenge w'iki gitabo, avuga ko yasanze gereza atari Mageragere cyangwa izindi zose zizwi gusa ahubwo yasanze buri muntu agira gereza ye (ibitekerezo bidakoreshwa).

Kandi, ko ari we ugena igihe azayimaramo kuko ariwe ufite urufunguzo rwo kwinjira no gusohoka akidegembya, agakira ndetse agaseruka.

Akavuga ko amahame agenga ubuzima bw'urubyiruko rw'abajyambere ari uguhashya ubukene. Ati 'Imizi miremire irinda igiti kurimbuka, ni na ko urubyiruko rufite intego zihamye rwubaka igihugu uhereye none kugeza n'ejo hazaza.'

Dusengumuremyi Anathole yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iki gitabo agira ngo agaragaze ko nta kintu cyabayeho kidafite intekerezo nzima cyakomotseho.

Ati 'Buri cyintu cyose tuzi, twabonye, dukunda, cyangwa twanga, cyabanje kuba ari ibitekerezo mu muntu. Kandi 'foundation' ya buri kintu ni ibitekerezo. Rero igihugu gikennye ni igihugu gituwe n'abatekereza ariko ntibashyire mu bikorwa ibitekerezo byabo.'

'Igihugu gikize ni igihugu gituwe n'abantu batekereza bagashyira mu bikorwa iibitekerezo byabo. N'umukene ni umuntu ufite ibitekerezo bitari mu bikorwa.'

Uyu mwanditsi asobanura ko imizi miremire irinda igiti kurimbuka, ari na ko urubyiruko rufite intego zihamye rwubaka igihugu, uhereye none kugeza n'ejo hazaza.

Incamake y'ingingo z'ingenzi z'iki gitabo:

Amahame agenga ubuzima bw'umujyambere w'intagamburuzwa ku ntego ze, ufite impamvu ze zihariye n'amahame ye bwite kandi agakurikirana n'amabwiriza y'abakuru. Amahame y'impamvu n'ingaruka, amahame y'imyiteguro ndetse n'amategeko yo gukurura iby'agaciro.

Ubwenge bugenzura. Ubwenge burinda ibihombo. Amahame y'ubuyobozi n'amahame agenga umurimo by'umujyambere w'intagamburuzwa ku ntego ze. Amahame agenga umurimo mwiza.

Amahame yo gufata ibyemezo ndakuka. Amahame yo guhanga udushya tw'igikundiro kuri wowe n'ibyo ukora byose.

Ubwenge n'amahame yo guhindura uburyo mu kunoza imikorere. No kumenya ibyo kutihanganira n'ibyo kwihanganira. Amafaranga yo mu mutwe. Amafaranga yo mu bikorwa. Amahame agenga imitunganyirize y'umurimo uzagutunga ukagutungira n'abawe.

Ubwenge bwo gucunga umutungo, ubw'imyumvire njyabukire n'ubw'ubuziranenge bwawe.  Kuzigamira ubusaza bwawe. Ubwenge n'amahame yo gufukura isoko idudubiza amafaranga n'ubuzima. Kugira imibereho yihariye. Kubaka umwihariko mu buzima.  Ubudasa n'ubudacogora ku ntego zawe.

Imbuto yo kuba inyangamugayo. Kuba intwarane y'ubutwari ku murimo.

Ububasha n'ubushobozi bihera mu mutwe. Kugambirira kwa kibwa no kugambirira kwa kigabo. Gusengerera amarangamutima yawe. Inzira yo gukora ibikorwa by'indashyikirwa. Ibyiza biba kure bisaba kureba kure. Imibare myinshi.

 Kuvunja amafaranga mo ibikorwa bibyara ubuzima. Ubwenge ngengamari. Kugendana n'ibihe. Ubwiru n'ibyiza byo kuzigama no gushora. Kubungabunga ubuzima n'ibigukikije. Inyabutatu, ubumwe no guhuza imbaraga. Kumenya uko bashora ubuzima ukunguka imibereho myiza.

Kwihutisha igihe ugakora mbere y'igihe. Amategeko yo gutwita umurimo. Kugira ibibazo n'ibisubizo. Amategeko y'umutekano wo mu gifu no mu mutwe.

Amategeko y'imibanire y'abantu babi n'abeza. Ubucuti bufite intego. Uko bategura intambara y'iterambere.  Gusenga.  Kuvugana n'umutima. Kuvugana n'inshuti zawe. Kuvugana n'abanzi bawe. Kuvugana n'igihe kizaza.

Gukorana amasezerano n'umutima wawe. Imizi miremire irinda Igiti kurimbuka, ni na ko urubyiruko rufite intego zihamye rwubaka igihugu uhereye none kugeza n'ejo hazaza. 

Kanda hano ubashe kugura iki gitabo.

Umwanditsi Dusengumuremyi Anathole yasohoye igitabo yise 'ibitekerezo bidakoreshwa ni nka zahabu iri mu mwanda' gifite paji 407


Anathole Dusengumuremyi, umucurabwenge mukuru w'iki gitabo, avuga ko 'umutwe w'umuntu udatera imbere ni uruganda rwahindutse ikimoteri'

Muri Nzeri 2020, Dusengumuremyi Anatole yasohoye igitabo 'Shame on you Africans, not Africa', bisobanuye 'ikimwaro ku Banyafurika, aho kuba Afurika'

Anathole Dusengumuremyi afite igitabo yise 'Better idea Better Nation' ugenekereje mu kinyarwanda, imitekerereze myiza, igihugu cyiza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110334/dusengumuremyi-anathole-yasohoye-igitabo-ibitekerezo-bidakoreshwa-ni-nka-zahabu-iri-mu-mwa-110334.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)