COPEDU Plc yahawe igihembo nka Microfinance ya mbere mu Rwanda itanga serivisi nziza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abayobozi bayo biyemeje gukomeza guharanira ko COPEDU iba igicumbi cy’ahatangirwa serivisi nziza mu gihugu.

Ibi bihembo bya ‘Service Excellence Award’ byatanzwe ku nshuro ya Gatandatu, aho bitegurwa n’ikigo gisanzwe gikora ibikorwa byo guhemba abantu n’ibigo mu nzego zitandukanye cya Kalisimbi Events.

COPEDU Plc ni kimwe mu bigo byahawe ibihembo byo kuba byaratanze serivisi nziza ku bakiliya babyo mu 2021, mu muhango wabaye kuri uyu wa 9 Ukwakira kuri Lemigo Hotel hubahirizwa amabwiriza ya Covid-19.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubucuruzi muri COPEDU Plc, Bigiramana Francine, yavuze ko bakiriye neza igihembo bahawe kuko batowe n’Abakiliya babo ndetse biba akarusho kuko cyahuriranye no gusoza icyumweru cyahariwe Abakiliya.

Yagize ati “Kuba muri iki cyumweru [cyahariwe umuguzi] ari abakiliya baduhisemo bifite icyo bisobanuye kuri COPEDU Plc ndetse bitwereka ko ibyo dukora hari benshi babibona tukaba dushimira abakiliya bacu cyane.”

“Iki gihembo twahawe kiduteye imbaraga zo kurushaho gukora cyane tugaha abakiliya bacu serivisi nziza zihuse kandi zinoze, ziruse izo twabahaga, tukaba tubizeza ko tuzakomeza gushyira imbaraga mu gusubiza ibyifuzo byabo.”

Umuyobozi ushinzwe inguzanyo muri COPEDU Plc, Ntirenganya Alphonse, yavuze ko iyi ‘microfinance’ yiteguye gukomeza gahunda zayo zo guteza imbere abari n’abategarugori ndetse ko iki gihembo cyahuriranye n’uburyo bushya ifite bwiswe ‘Tinyuka’ bugenewe cyane abagore.

Yagize ati “Covid-19 yagize ingaruka ku mishinga itandukanye y’abantu, muri Tinyuka rero abategarugori tubaha inguzanyo y’amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni eshanu nta ngwate. Urumva ko ari ikintu cyatuma umuntu ava ku rwego rumwe akagera ku rundi.”

Ntirenganya yavuze ko nta byinshi basaba uje kwaka inguzanyo apfa kuba gusa afite ipatanti, asanzwe akora umushinga runaka ndetse afite n’ibyangombwa byawo ubundi bakamutera ingabo mu bitugu bakamufasha kwagura umushinga we nyuma y’uko imishinga myinshi ikomwe mu nkokora na Covid-19.

Uretse ubu buryo, COPEDU Plc ifite n’izindi serivisi igenera abakiliya zitandukanye.

Mu cyerekezo cya COPEDU Plc, ivuga ko izakomeza guhaza ibyifuzo by’abakiliya bayo ndetse igafatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda yayo yo guteza imbere abari n’abategarugori.

Ntirenganya ushinzwe inguzanyo (ibumoso), Bigirimana ushinzwe ishami ishami ry ubucuruzi (hagati) na Niyonshuti Emmanuel ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri COPEDU Plc (iburyo) bishimira igihembo bahawe
Bigirimana ushinzwe ishami ry'Ubucuruzi muri COPEDU Plc yavuze ko igihembo bahawe cyabateye imbaraga zo kurushaho gukora cyane
COPEDU Plc yahawe igihembo cy'umwaka nka microfinance ya mbere nziza mu Rwanda
Abayobozi ba COPEDU Plc biyemeje guharanira ko ikomeza kuba igicumbi cy'ahatangirwa serivisi nziza
Ubwo Bigiramana yajyaga gufata igihembo cya COPEDU Plc
Bigiramana yavuze ko kuba igihembo COPEDU yahawe, yagihawe n'Abakiliya ari iby'igiciro
Niyonshuti Emmanuel ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa yishimira igihembo bahawe
Ntirenganya yavuze ko COPEDU izakomeza kuba hafi abakiliya ibagerera ku byifuzo byabo



source : https://ift.tt/3Bwlon0
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)