Umukuru w' igihugu w' u Burundi , Perezida Ndayishimiye Evariste , ubwo yasuraga ishuri rikuru rya Gisirikare , yaboneyeho kuganira nabo no gusangira na bamwe mu basirikare dore ko bagaragaye bari kunywa inzoga zirimo Primus ndetse na Amstel.
Amakuru avuga ko Ibiro bya Perezida w' u Burundi byemeje ruriya ruzinduko rwa Ndayishimiye Evariste rubinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Aho bugira buti'Nyuma y'Inama y'Abaminisitiri, Perezida Evariste Ndayishimiye yakomereje ku bikorwa bye biherereye kuri ISCAM (Institut Supérieur des Cadres Militaires) aho yasuye umushinga ahuriyeho n'iri shuri.'
Ubu butumwa bukomeza bugira buti 'ibyo kandi byanakurikiwe no kuganira no gusangira.'

Ubu butumwa buherekejwe n'amafoto agaragaza ibya ruriya ruzinduko rwa Perezida Evariste Ndayishimiye arimo iyo bari kuganira bicaye mu cyumba kigari bamwe mu basirikare bari kunywa inzoga za rufuro banambaye impuzankano ya gisirikare.
Icyakora bamwe mu baturage b'u Burundi bakoresha urubuga rwa Twitter, babinenze aho nk'uwitwa Willy Brod yagize ati 'Mwari kuvuga muti 'amaze kubonana n'Abaminisitiri, Perezida yahise ajya mu kabari ko muri ISCAM guteza imbere Brarudi [Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye]'





Source : https://impanuro.rw/2021/10/28/burundi-perezida-ndayishimiye-evariste-ubwo-yaganiraga-nabasirikare-bishe-akanyota-banywa-primus-na-amstel/