Burera: Ntibakinyura mu nzira zitemewe bajya gushaka serivisi z'amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta ishyize imbaraga mu kwegereza abaturage bo mu Mirenge ikora ku mupaka amashanyarazi ngo bibarinde gusiragirira
Leta ishyize imbaraga mu kwegereza abaturage bo mu Mirenge ikora ku mupaka amashanyarazi ngo bibarinde gusiragirira

Abo Kigali today yasanze mu Mudugudu wa Rugarambiro, Akagari ka Gashanje, Umurenge wa Kivuye; kamwe mu duce duheruka kugerwamo amashanyarazi, bayibwiye ko icyo gikorwa remezo bari bagisonzeye.

Ntankwake Vestine, umwe mu batuye muri ako gace yagize ati “Icuraburindi ryari ryaraduhejeje mu bwigunge. Uwakeneraga kwiyogoshesha, gufotora impapuro cyangwa kubetesha amasaka n'ibigori igihe twabaga twejeje kimwe n'abafite za telefoni bamaraga iminsi zarabazimiyeho, bitewe n'uko nta mashanyarazi yari yakageze inaha”.

Yongeraho ati “Ibyo byose byatumaga benshi muri twe duhora mu mayira tujya gushaka izo serivisi muri santere ya Rusumo, bidusabye gukora urugendo rw'amasaha atari munsi y'atatu. Abatinya urwo rugendo bagahitamo kwiyiba bagacunga ubuyobozi ku ijisho, bakanyura inzira za panya bakajya kubikoreshereza muri Uganda. Twanagerayo bakaduha izo serivisi baducunaguza, bikatubangamira cyane. Aya mashanyarazi duhawe, agiye kutubera isoko y'imishinga iduteza imbere, bidukure mu bwigunge n'ubukene”.

Mu ruzinduko aheruka kugirira muri imwe mu Mirenge y'Akarere ka Burera ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda muri Nzeri 2021, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi JMV, yahereye ku bikorwa remezo abaturage begerejwe, by'umwihariko umuriro w'amashanyarazi, ababwira ko ibikorwa byose ari ikimenyetso kigaragaza ko igihugu kibitayeho.

Ingo zagejejwemo amashanyarazi abaturage batandukana n
Ingo zagejejwemo amashanyarazi abaturage batandukana n'icuraburindi ryari ryarabahejeje mu bwigunge

Yabasabye kurangwa n'imyitwarire itabangamira abaturanyi babo bo muri Uganda, birinda kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Yagize ati “Ibikorwa byose bikomeje kubegerezwa byaba ibikenerwa mu buhinzi, ubuvuzi, uburezi, ubuhahirane n'ibikorwaremezo nk'amashanyarazi, amazi meza n'izindi serivisi zose nkenerwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Ni ibikorwa Leta ishyizemo imbaraga tugendeye mu murongo Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame yaduhaye, wo kwita ku baturage no kubarinda gusiragirira ahandi. Tubizeza ko uko ubushobozi bugenda buboneka, hazajya hagenwa ingengo y'imari ikoreshwa mu kubyongera”.

Ati “Ikidushishikaje ni ukubakira kuri ibyo bikorwa, tugatoza abaturage kwiyubakamo imitekerereze yo gukunda iby'iwabo, no gushishikarira gushakira amaramuko mu gihugu cyabo, batarinze kujya kubishaka ahandi, aho usanga banyura mu nzira zitemewe, hakaba n'ubwo bakurizaho kwijandika mu bindi bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga nk'ibiyobyabwenge na magendu”.

Yanibukije abaturage ko kunyura inzira zitemewe bajya muri Uganda, uretse kuba bifatwa nko kwica amategeko binashobora kuba imbarutso yo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19, bitewe n'uko baba batapimwe.

Yagize ati “Ziriya nzira za panya abantu banyuramo bajya cyangwa bava Uganda, ntibapimwa ngo hamenyekane uko ubuzima bwabo buhagaze. Ibyo bikurura ibyago byinshi by'uko muri urwo rujya n'uruza baba banyuramo rwihishwa, baba bafite ibyago byinshi byo kwanduriramo, kuko ari ahantu hatazwi baba banyuze, icyorezo kigakwirakwira gutyo”.

Ati “Ibi bikorwa remezo ubwo bibegereye hafi nimubibyaze umusaruro, abahanga imirimo mishya mubikore, abakenera serivisi ziyishingiyeho na bo bazigane kandi mubifata neza, kugira ngo bizarambe n'abazabakomokaho bazabikoreshe”.

Minisitiri Gatabazi ashyikiriza umuturage wo mu Murenge wa Rwerere ibikoresho byifashishwa mu kugeza amashanyarazi mu nzu ye
Minisitiri Gatabazi ashyikiriza umuturage wo mu Murenge wa Rwerere ibikoresho byifashishwa mu kugeza amashanyarazi mu nzu ye

Akarere ka Burera uyu mwaka uzarangira gakwirakwije Km 92 y'Imiyoboro y'amashanyarazi iringaniye (MV), na Km 258 z'imiyoboro y'amashanyarazi mito (LV) mu mirenge itandukanye y'ako Karere yiganjemo ikora ku mupaka.

Imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Burera mu gihe cy'imyaka ibiri imaze ishyirwa mu bikorwa, mu baturage basaga ibihumbi 15 bari bateganyijwe kuyagezwaho, abamaze kuyabona basaga ibihumbi 11.




source : https://ift.tt/2X2earV
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)