AMAFOTO : Ibyishimo bya Miss Muyango wavuze ko imfura ye na Kimenyi imwizihira bihebuje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Miss Muyango yagaragaje ko yizihira kuba ubu ari umubyeyi w'umwana.

Ubutumwa buherekejwe n'amafoto ateruye iyi mudra yabo, Miss Muyango yagize ati 'Sinshobora kuguhaga Kimenyi Miguel Yanis.'

Umuryango w'Umunyezamu Kimenyi Yves na Miss Muyango Uwase Claudine wibarutse imfura yabo mu ijoro ryo ku ya 29 Kanama 2021.

Kimenyi Yves na Muyango Claudine beruye iby'urukundo rwabo muri Kanama 2019 ubwo kuva icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga zabo batasibaga kugaragaza ko buri umwe yimariyemo undi.

Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, Kimenyi Yves yari yambitse impeta Muyango amusaba kumubera umugore ariko inkuru y'ubukwe hari benshi bayitegereje barayibura ahubwo baza kumva ko uyu muryango witegura kwibaruka imfura.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Ibyishimo-bya-Miss-Muyango-wavuze-ko-imfura-ye-na-Kimenyi-imwizihira-bihebuje

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)