Adil yagarutse, APR FC igiye gukina imikino 2 ya gicuti #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League izakinamo na Etoile Sportive du Sahel, APR FC gukina imikino ibiri ya gicuti n'amakipe yo mu Rwanda.

Iyi kipe y'ingabo z'igihugu uyu munsi irakina n'ikipe ya Etincelles y'i Rubavu, ni umukino ugomba kubera i Shyorongi saa 15:00'.

Nyuma y'uyu mukino, APR FC ikaba izakina undi mukino ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021 na Kiyovu Sports, uyu mukino wo ukazabera i Kigali.

Ni imikino izatozwa n'umutoza mukuru Adil Erradi wageze mu Rwanda ku munsi wo ku Cyumweru aho yari yaragiye iwabo muri Maroc mu biruhuko.

APR FC izakina na Etoile Sportive du Sahel tariki ya 16 Ukwakira hano mu Rwanda, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tunisia tariki ya 22 Ukwakira 2022.

APR FC igiye gukina imikino wa gicuti
Adil Erradi yagarutse mu Rwanda akomeza gukoresha imyitozo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/adil-yagarutse-apr-fc-igiye-gukina-imikino-2-ya-gicuti

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)