Abasimbura ba Sunrise FC na Muhanga FC mu cyiciro cya mbere bamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gicumbu FC na Etoile del'Est nizo zatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere zisimbura Sunrise FC na Muhanga FC zamanutse.

Uyu munsi nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura ya 1/2 mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y'u Rwanda umwaka w'imikino wa 2020-21.

Umukino ubanza Gicumbi FC yari yatsinze 1-0 Heroes FC, umukino wo kwishyura wabaye uyu munsi Gicumbi FC yawutsinze 2-1 ihita igera ku mukino wa nyuma.

Undi mukino wa 1/2, Amagaju yari yanganyije na Etoile del'Est 1-1, umukino wo kwishyura wabereye i Ngoma, amakipe yombi yongeye kunganya 1-1, mu mukino warimo ishyaka ryinshi aho buri kipe yabonye ikarita itukura.

Byabaye ngombwa ko bitabaza penaliti maze Etoile del'Est itsinda 6 kuri 5 za Magaju FC.

Gicumbi FC izamutse nyuma y'uko yari yamanutse muri 2020, ni mu gihe Etoile del'Est yo yari imaze imyaka 24 mu cyiciro cya kabiri.

Aya makipe akaba agiye gukina icyiciro cya mbere kizatangira tariki ya 30 Ukwakira, zizasimbura Sunrise FC na Muhanga FC zamanutse.

Gicumbi FC yongeye kuzamuka mu cya mbere
Etoile del'Est yazamutse mu cyiciro cya mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasimbura-ba-sunrise-fc-na-muhanga-fc-mu-cyiciro-cya-mbere-bamenyekanye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)