Abanyeshuri bacyekwaho 'kunnyuzura' bagenzi babo bari mu maboko ya RIB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruratangaza ko rwataye muri yombi abanyeshuri 2 bo mu Rwunge rw'Amashuri rya Rubengera mu Karere ka Karongi, aho bakekwaho ko mu minsi ibiri ishize bakubise bakanakomeretsa bagenzi babo.

Itabwa muri yombi ry'aba banyeshuri ryabaye tariki ya 23 Ukwakira 2021. Ni mu gihe icyaha bakekwaho cyabaye tariki 22 Ukwakira 2021 mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gisanze, Umudugudu wa Nyamagana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko abafashwe ari abanyeshuri babiri b'abahungu, umwe ufite imyaka 20 undi 21.

Avuga ko bafashwe nyuma y'aho bigaragaye ko bakubise abanyeshuri bashya bari baje kwiga kuri GS Rubengera, ibintu bantu bazi ku izina ryo kunnyuzura.

RIB ivuga ko iki gikorwa cyo kunnyuzura abanyeshuri bashya ari icyaha gihanwa n'amategeko, igasaba amashuri gufata ingamba kugira ngo bicike burundu.

Kuri ubu abakekwaho iki cyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje.

Icyaha cyo gukubita no gtukomeretsa ku bushake gihanwa n'ingingo ya 121 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho uwagikoeze iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 3 ariko kitari hejuru y'imyaka 5, n'ihazabu ingana n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni 1.

SRC:RBA

The post Abanyeshuri bacyekwaho 'kunnyuzura' bagenzi babo bari mu maboko ya RIB appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/10/25/abanyeshuri-bacyekwaho-kunnyuzura-bagenzi-babo-bari-mu-maboko-ya-rib/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)