-
- Umubyeyi wo muri Kenya arimo kuvugana n'umusirikare wa RDF amusobanurira ubuvuzi ashaka
Ni gahunda yiswe Civil Military Cooperation Week (CIMIC), irimo kuba ku nshuro yayo ya gatatu, irimo kubera mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi i Machakos no muri Kajiado, ikaba yatangiye guhera ku wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2021 kugeza tariki 13 Nzeri 2021.
Bimwe mu bikorwa bakoreramo ni nko kuvura abaturage indwara zitandukanye kandi bakabavura nta kiguzi batanze.
-
- Baravurwa indwara zitandukanye
Ingabo z' u Rwanda (RDF) by'umwihariko, zisanzwe zizwi mu bikorwa nk'ibi zikorera Abanyarwanda buri mwaka, aho begera abaturage bagafatanya na bo mu bikorwa bitandukanye bibaganisha ku iterambere, birimo guha amashyanyarazi abatayafite, kububakira amazu, ibiraro, kubaha inka ndetse no kubavura indwara cyangwa ibikomere bitandukanye nta kiguzi.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti “Tuzamure ubufatanye bw'Akarere binyuze muri serivisi duha abaturage.”


source : https://ift.tt/3iNR00e

