Abafite uburwayi bwo mu mutwe bakeneye kwerekwa urukundo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafite uburwayi bwo mu mutwe bakeneye kwerekwa urukundo
Abafite uburwayi bwo mu mutwe bakeneye kwerekwa urukundo

Ushinzwe serivisi y'ivugururamibereho mu bitaro bya Caraes Ndera, Nyirabakungu Pacifique, avuga ko mu myaka 25 amaze akora uwo murimo muri ibyo bitaro bakira abarwayi ingeri zose bazanywe n'imiryango yabo, abavuye hanze y'i gihugu, abazanywe na Polisi, inzego z'ibanze, abagiraneza ndetse n'abazanywe n'imiryango itari iya Leta.

Mu gihe gito uyu muryango wahamaze uganirirwa ku mibereho y'abarwariye i Ndera, hagarutswe ku mbogamizi abakira aba barwayi bakunze guhura nazo.

Nyirabakungu ati “Inshuro nyinshi duhura n'imbogamizi z'akato gahabwa abarwayi bo mu mutwe, imyumvire y'Abanyarwanda bamwe batarumva ko umurwayi wo mu mutwe yavurwa akoroherwa ndetse agasubira mu buzima busanzwe”.

Avuga ko sosiyete Nyarwanda ikwiye guhindura imyumvire mbere na mbere igafasha uwabashije koroherwa kuko ibinini cyangwa inshinge ntibihagije, ahubwo hakenewe no kumwereka urukundo bityo akisanga mu bandi ntiyiyumvemo gutereranwa kuko bituma adakira burundu.

Basuye abarwaye
Basuye abarwaye

Yongeraho ko hari n'ikibazo cy'ubushobozi buke bw'abazanywe kwa muganga “birashoboka cyane ko umurwayi azanwa kwa muganga afite ubwishingizi ariko ugasanga amikoro ye atamwemerera kwishyura 10%. Kuba afite umwenda umwe kandi akeneye guhindura undi mwenda, kubura itike imucyura igihe yorohewe, kutagira umusura, kutabasha kwivuza ubundi burwayi runaka”.

Avuga ko abarwariye i Ndera baturutse hanze y'i gihugu akenshi bibagora kuko bahamara igihe kirekire batagira ababacyura i wabo kandi nyamara hakenewe ibitanda byo kwakiriraho abandi barwayi bashya barembye.

Ati “Abarwayi baturutse hanze akenshi baza barembye bavuga indimi zitumvikana, nta mwirondoro, nta muryango, abo baratugora cyane. Abo barwayi nta bwishingizi baba bafite kandi nta nyunganizi bagira yo guha ibitaro”.

Nyirabakungu avuga ko abazanwa na Polisi cyangwa n'indi miryango runaka iyo bagerageje kubasubiza muri iyo miryango yabo bamaze koroherwa, imiryango ntijya ibakira ahubwo ibasubizayo vuba iti mujyane umuntu wanyu.

Babageneye impano zitandukanye
Babageneye impano zitandukanye

Avuga ko iyo mvugo idakwiye kuko umurwayi wo mu mutwe ari umuntu nk'abandi kandi ari uwa bose.

avuga ko basuye abarwayi b'i Ndera nka bagenzi babo kuko bo babashije koroherwa kandi bazi agaciro ko kwerekwa urukundo, ariyo mpamvu bataje imbokoboko n'ubwo bidahagije, ariko ari igikorwa ngarukamwaka kugeza ubwo buri Munyarwanda wese azajya yumva ko uwarwaye uburwayi bwo mu mutwe ari umuntu nk'abandi.

Ati “Twazanye ibitenge makumyabiri (20) birimo bitatu bazabadoderamo imyambaro ibakwira, amasabune, amavuta yo kwisiga, Cotex n'ibindi”.

Intego z'umuryango nyamukuru NOUSPR-Ubumuntu ni ugukora ubuvugizi no guharanira uburenganzira bw'abarwayi bo mu mutwe batabasha kwivugira.

Umutesi yongeraho ko hakwiye ubuvugizi bwimbitse ku bijyanye n'imiti ihabwa abarwayi bo mu mutwe, ndetse no guhabwa agaciro aho bari hose. Asaba Leta ko muri Politike yayo ikwiye no gutekereza ku barwayi bo mu mutwe.

Umuyobozi wa NOUSPR-Ubumuntu, Umutesi Rose
Umuyobozi wa NOUSPR-Ubumuntu, Umutesi Rose

Nyirabakungu Pacifique, asaba ko abarwayi bo mu mutwe borohewe bakwegerezwa ubuvuzi bahabwa bwaba ubw'imiti cyangwa se ibiganiro kugira ngo hatagira ucikiriza gahunda n'imwe ya muganga kuko utayikurikije yongera kuremba.

Basaba sosiyete nyarwanda kudaha akato umurwayi wo mu mutwe worohewe, ntibamubone mu ishusho y'igihe yari arembye.

Bamwe mu borohewe bagize umuryango uwo muryango, basaba ko bashyirirwaho imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwabo, ndetse Leta ikaborohereza kubona imirimo bisangamo kuko bafite ubumenyi butandukanye.

Uyu ati “Nk'uko Leta ifasha abaturage batishoboye kujya mu byiciro biborohereza imibereho ndetse na gahunda zibafasha kubona amafaranga nka VUP, natwe nidufashe kuko akenshi twebwe twarize, imirimo twahawe ntitubashe kuyikora kuko duhabwa akato ngo turi abasazi”.

Nyirabakungu Pacifique
Nyirabakungu Pacifique

Caraes Ndera kuri ubu bafite abarwayi 319, abamaze igihe kirekire harimo abaje mbere ya 1994 ni 52, abanyamahanga barimo bakaba 10.




source : https://ift.tt/3ptHW4O
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)