Zari yasubije abibaza ko agiye kwibaruka umwana wa 6 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zari ni umugore w'icyamamare muri Afurika y'Iburasirazuba cyane muri Uganda akomokamo na Tanzania yabayemo igihe kinini ubwo yari umugore wa Diamond Platnumz. Kuri ubu yibera muri Afurika y'Epfo n'umuryango we w'abana 5 barimo batatu yabyaranyen na nyakwigendera Ivan Semwaga n'abandi babiri yabyaranye na Diamond.

Nyuma y'ibyumweru byinshi benshi bibaza niba yongeye gutwita, Zari Hassan yasize abafana be mu gihirahiro ku wa Gatandatu Tariki 4 Nzeri aho hari umufana wamubajije niba koko niba atwite cyangwa yaba afite umukunzi mushya. Zari Hassan mu gusubiza yakoresheje amagambo macye ati: "Byose birashoboka". Iki gisubizi ni urujijo, kuko birashoboka ko yaba atwite cyangwa bikaba bikiri ibihuha atari byo nk'uko bivugwa.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yasubije-abibaza-ko-agiye-kwibaruka-umwana-wa-6

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)