Uku gusinya ku bahanzi n'abandi b'ibyamamare mu myidagaduro, byerekana ko uruganda rw'imyidagaduro ruri kuzamuka ku rundi rwego. Mu minsi ishize nibwo abantu bacitse ururondogoro kubera amafaranga y'umurengera Bruce Melodie yavuze ko yahawe, ubwo yasinyaga amasezerano y'imyaka 2, ya miliyari y'amanyarwanda yo kwamamaza sosiyete yitwa 'Food Bundle' igurisha ibiribwa kuri Internet.

Bruce Melodie, umuhanzi wa mbere mu Rwanda wasinyiye amafaranga menshi
Nyuma ya Bruce Melodie kandi, hahise hungamo Nizzo kabosi wo muri Urban Boys, nawe asinyira amasezerano yo kwamamaza inzoga yitwa K. Vant, ahabwa miliyoni 20 z'amafaranga y' u Rwanda, ku masezerano y'umwaka umwe gusa. Junior Giti nawe, ubu yinjiye mu byamamare byasinyiye akayabo k'amafaranga menshi uyu mwaka, aho yasinyize Miliyoni 65 z'amanyarwanda.

Nizzo wasinyiye Miliyoni 20
Umusobanuzi wa Filime rurangiranwa mu Rwanda, akimara gusinya aya masezerano, yaganiriye na InyaRwanda. Yavuze ko ashima cyane urwego imyidagaduro igezeho, n'abashoramari bakamenya agaciro k'imyidagaduro bagashoramo imari. Yagize ati: 'Nibyo koko ubu ndi gukorana na 'Gashemere Business Company Ltd', ni kompanyi icuruza ibinyobwa bitandukanye, ariko njye ni ukwamamaza ikinyobwa cya 'Grey Bolt'. Ni amasezerano azamara umwaka umwe, ashobora kongerwa cyangwa agahagarara bitewe n'impamvu'.Â

Juniro Giti asinyira Miliyoni 65 z'amanyarwanda na 'Gashemere Business Company Ltd' mu kwamamaza ikinyobwa cya ' Grey Bolt'.

Junior Giti uri mu basobanuzi ba Filime bakunzwe mu Rwanda
