Uwimana Raziska watumiye Diamond yatanze Mi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raziska amaze iminsi mu Rwanda nyuma y'ibiganiro yagiranye n'abahanzi batatu bo mu Rwanda yashakaga gutumira kuririmba muri Canada, ariko agakomwa mu nkokora n'icyorezo cya Covid1-19.

Mbere y'icyorezo cya Covid-19 yatumiye Diamond, Sheebah Karungi na Anne Kansiime, buri wese mu gihe cye ashimisha imbaga. Ubuzima yakuriyemo n'inyungu yakuye mu byo akora, ni byo byatumye yiyemeza gufasha abatishoboye.

Mu ntangiriro z'iki Cyumweru, yatanze 'Mituelle de Sante' ku baturage 25 bo mu Karere ka Nyarugenge Umurenge Nyamirambo mu Kagari ka Mumena, anatanga ibikapu 25 ku banyeshuri.

Yabwiye INYARWANDA ko yatekereje gutanga 'Mituelle de Sante' kugira ngo afashe abagizweho ingaruka na Covid-19 batabashije kubona ubwishyu bw'ubwisungane mu kwivuza.

Ati 'Muri bino bihe bya Covid-19 abantu bagize ingorane zinyuranye, hari ababuze akazi, hari ababuze uburyo bushoboka bwose. Naratekereje nti ko mfite amahirwe nkaba ngifite akazi, hari benshi bagatakaje nti nakora iki kugira ngo mfashe abantu batishoboye bahuye n'ingaruka za Covid-19? Ndavuga nti natanga 'Mituelle de Sante' n'ibikapu ku banyeshuri.'

Yavuze ko azakomeza ibikorwa by'urukundo ku bantu batandukanye no gukomeza kuba hafi abo yageneye ubufasha bo muri Rwampara.

Uyu mugore yavuze ko gutegura ibi bitaramo ari nabyo yamenyekaniyeho, byatumye arushaho gukunda kwikorera, gukorana n'abantu batandukanye n'ibindi. Ati "Ni ishuri ry'ubuzima."

Avuga ko zimwe mu mbogamizi ahura nazo, ari abantu barimo n'abagabo batiyumvisha ko ashobora gutegura igitaramo kikarangira neza. Ati: "Imbogamizi ntizibura, ariko urakomeza ugakora."

Raziska yavuze ko igitaramo cya Diamond cyamutunguye, kuko umubare w'abantu yari yiteze kukitabira atari bo bitabiriye, kuko bari benshi.

Yakomeje avuga ko ari mu biganiro n'umuhanzi ashaka kuzabera umujyanama. Avuga ko ubuzima bwamwigishije kuba umunyakuri, kubana neza n'abantu no gufasha. Raziska agira inama abakobwa kumva ko nta kidashoboka.

Umutoniwase ushinzwe Imibereho Myiza mu Mudugudu wa Rwampara yavuze ko bishimiye ubufasha bahawe na Raziska kuko bwaje bwunganira imibare y'abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Ati "...Birashimishije! Ni byiza cyane, kuko sinahakana ko 'Mituelle de Sante' yari iri hasi n'ubwo itari iri hasi cyane ariko uko biri kose ije [inkunga] cyane mu gikorwa twari turimo muri iyi minsi.'

Ati: 'Iyi nkunga ije ikenewe cyane. Biramfashije cyane nk'umuyobozi ubishinzwe wari umaze iminsi ukangurira abaturage gutangira 'Mituelle de Sante' ku gihe. Ngira ngo ubu bigabanyije umubare w'abantu batari bishyura."

Uyu muyobozi yavuze ko bamwe mu baturage, bagowe no kwishyura 'Mituelle de Sante' muri iki gihe bitewe na Covid-19.

Uwimana [Raziska] yashyikirije 'Mituelle de Sante' z'abaturage 25 Umutoniwase Ushinzwe Imibereho Myiza mu Mudugudu wa Rwampara  Uwimana uzwi nka Raziska yavuze ko yatanze inkunga muri uyu Murenge kubera ko ariho avuka  Raziska avuga ko gutegura igitaramo cya Diamond, Sheebah Karungi na Kansiime byamusigiye kurushaho gukunda kwikorera  Â Umutoniwase Ushinzwe Imibereho myiza mu Mudugudu wa Rwampara [Uwa kabiri uturutse iburyo], yashimye ubufasha bahawe mu kuzamura umubare w'abamaze gutanga Mituelle de Sante  Abanyeshuri 25 bahawe ibikapu byaguzwe muri Canada bazajya batwaramo ibikoresho by'ishuri bitandukanye

Umukinnyi wa filime Uwimana Saluwa wakinnye muri City Maid, Matayo High School n'izindi yashyigikiye Raziska wagobotse abatishoboye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109354/uwimana-raziska-watumiye-diamond-yatanze-mituelle-de-sante-nibikapu-ku-banyeshuri-amafoto-109354.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)