U Rwanda rwatsinze umukino wa kabiri rugera muri 1/4 cy'igikombe cy'Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagabo yatsinze Burkina Faso amaseti 3-0 ihita igera muri 1/4.

Kuva ku wa Kabiri w'iki cyumweru mu Rwanda harimo kubera igikombe cy'Afurika mu mukino wa Volleyball, biteganyijwe ko kizasozwa tariki ya 16 Nzeri 2021.

Uyu munsi u Rwanda rwakinaga umukino wa kabiri wo mu itsinda A, aho rwahuyemo na Burkina Faso maze ruyitsinda amaseti 3-0 ruhita runagera muri 1/4 cy'iri rushanwa.

Iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-14, iya kabiri ruyitsinda ku manota 25-20, ni mu gihe iya gatatu rwayitsinze ku manota 24-16.

Mutabazi Yves w'u Rwanda ni we wabaye umukinnyi w'umukino aho yatsinze amanota 20 mu mukino wose.

U Rwanda ruzasoza imikino y'itsinda ku munsi w'ejo rukina na Uganda nayo yamaze kubona itike ya 1/4.

Mutabazi Yves ni we wabaye umukinnyi w'umukino
Mutabazi Yves ni we wabaye umukinnyi w
U Rwanda rwageze muri 1/4



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatsinze-umukino-wa-kabiri-rugera-muri-1-4-cy-igikombe-cy-afurika

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)