Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020, ari mu rukundo rwibanga n'umusore witwa Loic Rwagasana nkuko bigaragara kuri instagram.
Miss Nishimwe Naomie ntabwo yari yerura ku mugaragaro iby'uyu mubano we nuyu musore gusa hari ibimenyetso bigaragaza ko yaba ari mu rukundo na we.Urebeye ku nkuta za instagram z'aba bombi, ubona ko bakunze kuba bari kumwe ahantu hatandukanye batembereye, nubwo batajya berekana amafoto bari kumwe ariko ayo basangiza ababakurikira bagaragaza ko aribo baba bayafotoranye.



Ntamagambo menshi bakunze gusubizana (comments) icyakora babisimbuje gusangizanya ibizwi nka 'emoji' z'udutima nk'ikimenyetso cy'urukundo.
Uyu musore uri mu rukundo na Miss Naomie ntabwo asanzwe azwi mu myidagaduro hano mu Rwanda.
Source : https://yegob.rw/umusore-uri-mu-munyenga-wurukundo-rwibanga-na-miss-nishimwe-naomi/