Umushinwakazi amaze imyaka 40 atarasinzira a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibitangazamakuru byo mu Bushinwa biherutse gutangaza ikintu  kidasanzwe cy'umugore wavuze ko atigeze asinzira mu myaka mirongo ine ariko ko atigeze yumva ananiwe cyangwa ngo asinzire. Abantu benshi ntibashobora kurenza amasaha 24 badafunze amaso, ariko Li Zhanying, umutegarugori ukomoka mu mujyi wa Henan,  yavuze ko amaze imyaka 40 atarasinzira.


Aya makuru kandi , yemejwe n'umugabo we n'abaturanyi be bazi amateka ye . Li aheruka kwibuka gusinzira afite imyaka itanu, Li utuye mu mudugudu wo mu Ntara ya Zhongmou, mu Ntara ya Henan, ni umwe mu byamamare  mu gace atuyemo kubera kuba azwi nk'umuntu udasinzira, kubera ko bivugwa ko afite ubushobozi bwo kurara amanywa n'ijoro. Umugabo wa Li, Liu Suoquin, na we yemeje ko umugore we ataramubona asinziriye  Kuva bashyingiranwa.

Liu akomeza avuga ko yagerageje kugurira umugore ibinini bituma umuntu asinzira ariko ntacyo byamaze yakomeje akanura amanywa n'ijoro nk'uko ikinyamakuru Euroweekly kibitangaza.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109242/umushinwakazi-amaze-imyaka-40-atarasinzira-ahora-akanuye-iteka-kandi-nta-bitotsi-agira-109242.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)